Umunyarwenya waziraga ubuhemu! Urwibutso rwa ’Mimi La Rose’ ku buzima bwa Sebanani muri Orchestre Impala

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ukwakira 2020 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Sebanani André benshi bamuzi nk’umunyamuziki n’umukinnyi w’ikinamico w’icyamamare mu Rwanda, ni benshi bakunda ibihangano bye hakaba n’abamufata nk’icyitegererezo. Uyu mugabo nubwo yatabarutse, yasize inkuru nziza imusozi yo kubarira abato batamumenye, ariko bakunda ibihangano bye.

Umunyarwanda yarabirebye agira ati ’Utaganiriye na Se ntamenya icyo Sekuru yasize avuze!’ Sebigeri Paul wamamaye ku izina rya Mimi la Rose wabanye na Sebanani bakanashingana Orchestre Impala, ni umwe mu bamenye byinshi ku buzima bw’uyu muhanzi wabaye icyamamare mu Rwanda.

Nyakwigendera Sebanani André wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavutse mu 1952. Yavukiye mu yahoze ari Komini Kigoma, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo.

Amashuri yisumbuye yayize i Shyogwe, yaje gukomereza muri Collège Officiel de Kigali. Hose yagiye yirukanwa kubera ibibazo bya Politike. Nyuma y’uko kwiga bigoranye, yagiye gukora ubucungamari muri TRAFIPRO i Kabgayi.

Sebanani yaje gukora kuri Radio Rwanda muri gahunda ya ’Discothèque-Phonotèque’, akora muri gahunda yari ijyanye n’Ubuvanganzo bw’umwimerere nyarwanda, kandi yari umukinnyi w’ikinamico mu itorero “Indamutsa”.

Yamenyekanye cyane mu ikinamico zitandukanye yakinanye ubuhanga, n’ubu izo kinamico abantu baracyazikunda. Zimwe mu ikinamico azwimo ni iyitwa “Nzashira ingurugunzu nkiri ingagi”; “Icyanzu cy’Imana (Uwera)”, n’izindi.

Yari yarashakanye na Mukamulisa Anne Marie tariki 01 Nzeri 1979, babyarana abana bane ari bo Sheja Eliane wavutse mu 1981, Damarara Diane wavutse mu 1984; Shyengo Frida wavutse mu 1985 na Songa Aristide ari we bucura wavutse mu 1988.

Nyina w’aba bana yari yarabashije kurokoka Jenoside, nyuma yaje kwitaba Imana ku ya 21 Nzeri 2015 azize uburwayi bw’umwijima. Ku rundi ruhande kandi abana bo babashije kurokoka baracyariho.

Mu 1990 Sebanani yafunzwe na Leta yariho mu bo yitaga ibyitso by’Inkotanyi. Afunguwe ubuyobozi bwa ORINFOR icyo gihe bwanze kumusubiza mu kazi buvuga ko budakorana n’ibyitso.

Sebanani mu muziki

Mimi la Rose waririmbanaga na Sebanani yagize ati ”Twamenyanye muri 1974, namusanze ku ibaraza ry’aho yari atuye mu Biryogo. Icyo gihe yari ari gucuranga gitari kuko nari nsanzwe ndi umucuranzi mwiza bituma duhuza.”

Nguko uko umubano wa Sebanani na Mimi La Rose watangiye, abasore babiri bari bacyishakisha mu buzima, bemeranya kubana mu nzu.

Kubana kwabo kwaturutse ku kuba Mimi La Rose aho yabaga yarakodeshaga, ariko na Sebanani akeneye umwigisha gucuranga neza gitari.

Mimi La Rose yagize ati ”Ndibuka neza ko inzu twayishyuraga 1500 Frw, Sebanani yazanaga 750 nanjye nkazana andi tukishyura. Nahembwaga 2500 Frw mu gihe we yahembwaga 3500 Frw. Ubuzima ntabwo bwari bworoshye.”

Aba bahujwe na gitari, mu rugo iwabo umurya wavuzaga ubuhuha, ubuhanzi bugahora bututumba hagati yabo.

Nyuma y’uko yize akanamenya gitari neza, Sebanani na Mimi la Rose biyemeje gutangira kujya bacuranga indirimbo bakazijyana kuri radiyo.

Ati ”Umunsi umwe twaganiriye ku ndirimbo zacu, twemeranya ko twaziga bityo umunsi umwe tukazazijyana kuri radiyo. Namusabye ko twahamagara Soso Mado tugafatanya.”

Mimi la Rose yari yarabanye na Soso Mado muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabasabye ko banahamagara abavandimwe be babaga i Rubavu kugira ngo itsinda ryuzure.

Icyo gihe Sebanani wari warakiriye mu rugo Mimi la Rose, yongeyeho Kaliwanjeje na Maitre le Bangi, bakaba abavandimwe ba Soso Mado.

Usibye kuba umuhanga mu gucuranga gitari, Mimi la Rose avuga ko Sebanani yari umuhanga cyane mu kwandika indirimbo, by’umwihariko akaba yari umuntu wabakosoreraga Ikinyarwanda.

Umwaka wa 1974 wagiye kurangira Orchestre Impala ishinzwe, Sebanani yatorewe kuba Perezida wayo, Soso Mado aba Chef d’Orchestre mu gihe Mimi la Rose yari ashinzwe icungamutungo.

Aba bakoze umuziki mwiza ndetse bagira igikundiro gikomeye mu gihugu cyose no hanze yacyo, kugeza mu 1985 ubwo Impala zazagamo urunturuntu.

Urunturuntu muri Orchestre Impala rwatewe nuko Soso Mado yaje kubaca inyuma asohora kasete (cassette) yakoze bagenzi be batabizi.

Umwuka mubi wari wavutse muri iyi Orchestre yari ikunzwe bikomeye, watumye hatumizwa inama y’igitaraganya. Imyanzuro yayo yavugaga ko uretse Soso Mado wakoze kasete ye, n’abandi bose bafite uburenganzira bwo kwikorera izabo.

Nguko uko Sebanani yahise akora kasete yanakunzwe ndetse nubu ikaba igikunzwe kubera indirimbo ziyiriho nka “Urabaruta”, “Karimi ka shyari”, “Zuba ryanjye”, “Urwo ngukunda ni kimeza”, “Mama Munyana”, “Susuruka" yaririmbanye n’uwo bari barashakanye, “Nkumbuye umwana twareranywe” n’izindi zinyuranye.

Mimi la Rose yahishuye ko iyi kasete, Sebanani yayikoze afashijwe na Aron Nitunga, umwe mu batunganya indirimbo bazwi mu mateka y’umuziki nyarwanda.

Mimi la Rose ubundi iyo avuga Sebanani mu magambo make agira ati ”Yari umuntu usabana, ukunda gusetsa, akamenya gucunga umutungo no gukora imishinga igafata byoroshye. Ariko igikomeye kuruta ni uko yari umujyanama mwiza.”

Mimi la Rose avuga ko Sebanani yangaga urunuka umuntu w’umuhemu, ndetse n’ubusinzi.

Uyu musaza avuga ko atazibagirwa ukuntu Sebanani yabakuraga mu isoni iyo babaga bakererewe mu gitaramo, kuko igihe babaga bari gutunganya ibyuma we yabaga ari gusetsa abantu, bityo ibyari umujinya bikavamo ibyishimo.

Ikiganiro na Mimi La Rose wabanye ndetse akaririmbana na Sebanani muri Orchestre Impala

Urabaruta ya Sebanani Andre

Karimi ka shyari ya Sebanani Andre

Mama munyana ya Sebanani Andre

Sebanani niwe washinze Orchestre Impala yamenyekanye bikomeye mu Rwanda
Mimi la Rose avuga mu magambo make Sebanani,"Yari umuntu usabana, ukunda gusetsa, akamenya gucunga umutungo no gukora imishinga igafata byoroshye, yari n'umujyana mwiza"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .