00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya Trevor Noah yatandukanye n’umukunzi we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 May 2022 saa 08:35
Yasuwe :

Umunyarwenya w’Umunya-Afurika y’Epfo, Trevor Noah, umaze kubaka izina ku Isi yose, yatandukanye n’umukunzi we Minka Kelly, nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bakundana.

Ikinyamakuru People ni cyo cyatangaje ko aba bombi batandukanye. Cyabishingiye ku makuru cyakuye ku muntu wa hafi w’aba bombi.

Uwagihaye amakuru yagize ati “Minka ubu nta mukunzi afite, kandi ameze neza. Arishimye cyane. Yasanze ibyiza ari ukubaho nta mukunzi aho kugira ngo akomeza gutakaza igihe cye ku muhungu utari uwe.”

Undi yavuze ko bamaze igihe baratandukanye bucece. Aba bombi batangiye gukundana mu 2020.

Ntabwo ari ubwa mbere bivuzwe ko batandukanye kuko no mu 2021 byabaye, nyuma bakaza kwiyunga.

Trevor Noah uzwi mu kiganiro cy'urwenya cya “The Daily Show” yatandukanye n'umukunzi
Urukundo rw'aba bombi rwageze ku ndunduro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .