00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya Salvado witegura gutaramira i Kigali, yongeye kotswa igitutu kubera gutera urwenya kuri Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 July 2022 saa 07:30
Yasuwe :

Umunyarwenya Salvado watumiwe mu gitaramo cya ‘Seka Live’ gitegerejwe i Kigali ku wa 31 Nyakanga 2022, yasabye imbabazi nyuma yo kotswa igitutu kubera uko yigeze gutera urwenya kuri Jenoside.

Nyuma yo kubona ko yatumiwe mu gitaramo cya Seka Live, abantu banyuranye kuri Twitter batangiye kotsa igitutu Salvado bamwibutsa ko batibagiwe uko mu 2019 yateye urwenya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitarashimishije benshi.

Uwiyise Utumatwishima kuri Twitter yagize ati “Ni inde watumiye Salvado, twaba twibagiwe vuba cyangwa yarababariwe?”

Nyuma y’impaka ndende z’abagaragazaga ko Salvado akwiye kubabarirwa akaba yakwitabira igitaramo cye i Kigali, uyu wiyise Utumatwishima yasabye abategura igitaramo kwibutsa uyu munyarwenya ko Jenoside atari ingingo yo guteraho urwenya.

Salvado wari wabonye ibiri kuvugwa, yahise na we atanguranwa asaba imbabazi ndetse abwira abakimurakariye ko ikosa yakoze ritazasubira.

Ati “Ni ikosa rimwe ritazongera kubaho ukundi, ibyo nanyuzemo byatumye niga neza ibyo nakoze kandi simbyishimiye. Nongeye gusaba imbabazi buri wese nakomerekeje, ndumva uburyo bwiza bwo gusaba imbabazi ari ukuzabaha urwenya rwiza tariki 31 Nyakanga 2022.”

Mu 2019 nibwo umunyarwenya ukomoka muri Uganda, Patrick Idringi ’Salvado’ yanenzwe n’abantu batandukanye bamushinja gukinira ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yakoreshaga ijambo Jenoside yigana imvugo RwandAir ikoresha mu kwakira abagenzi bayo mu ndege.

Ni amagambo yakoresheje mu gitaramo cy’urwenya cyiswe Nseko Buseko 2019 cyabaye muri Kanama uwo mwaka.

Ubwo yateraga urwenya rwe, yabanje kugenda yigana uburyo ibigo bitandukanye byakira abakiliya babyo mu ndege, akomoza kuri Uganda Airlines, avuga uburyo ngo umuntu ataba yizeye ko umuzigo we ugera iyo agiye. Yiganye imivugire y’Abakiga, Abanyankole, bose ngo bavuga nabi kandi abantu bayobora abantu mu ndege bari mu batuma ikundwa cyane.

Yavuze ko usanga iyo indege igiye guhaguruka, abantu bakora mu ndege bifashisha ururimi rw’igihugu cyabo mbere yo kuvuga mu Cyongereza, nko muri South African Airways bagahera ku rurimi rwabo, Kenya Airways igahera ku Gishwahili, na RwandAir bagahera ku Kinyarwanda.

Kuri buri rurimi yagendaga yigana imivugire y’amagambo atanga ikaze mu ndege n’amakuru ku rugendo, ageze ku Kinyarwanda ahera kuri ’Muraho neza’ nk’indamukanyo, agenda avanga amagambo, harimo aho yavuze amafaranga, amakuru, amahanga, aza no kuvugamo Jenoside.

Nubwo icyo gihe abantu basekaga, ikoreshwa ry’ijambo Jenoside ryababaje bamwe mu babonye uru rwenya, kuko ntaho Jenoside ihuriye na RwandAir ndetse ko itagakoreshejwe muri ubwo buryo hejuru ya miliyoni y’Abanyarwanda yishwe.

Salvado yabanje kwibazwaho kuri Twitter mbere y'uko asaba imbabazi
Abonye ko yokejwe igitutu, Salvado yahisemo gusaba imbabazi
Salvado ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Seka Live

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .