Umunyarwenya Michaël Sengazi yegukanye igihembo cya “Prix Talents du Rire 2019” gitegurwa na RFI

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Ugushyingo 2019 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Akanama Nkemurampaka ka “Prix RFI Talents du rire” katoye Umunyarwanda Michaël Sengazi nk’umunyarwenya watsinze ku nshuro ya gatanu iri rushanwa.

Nyuma yo gutangazwa nk’uwatsindiye iki gihembo Michaël Sengazi azagishyikirizwa tariki 7 Ukuboza 2019 mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Michaël Sengazi azashyikiririzwa igihembo cye mu nyubako yitwa ‘Palais de la Culture d’Abidjan’ ubwo hazaba hanabaye iserukiramuco ry’urwenya rizwi nka “Festival Abidjan Capitale du Rire.”

Usibye guhabwa umwanya wo gusetsa muri iryo serukiramuco, Michaël Sengazi azashyikirizwa ibahasha irimo amayero ibihumbi bine, arengaho gato miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu munyarwenya uri mu byishimo yabwiye IGIHE ko yitabiriye irushanwa muri Gicurasi 2019. Muri icyo gihe yatanze amashusho yagereranyijwe n’ay’abandi bahatanaga atoranywa mu icumi ya mbere.

Abagize Akanama Nkemurampaka bongeye kunyuza amaso mu mashusho yabo icumi birangira bahisemo Michaël Sengazi nk’uwegukanye igihembo.

Yagize ati ”Nagiriwe ubuntu bwo gutsinda, bizamfasha mu bikorwa byanjye biri imbere. Umwaka utaha hari ahantu hanyuranye nzajya gutaramira. Iki gihembo nahawe kizanshyigikira mu guteza imbere umwuga wanjye.”

Michaël Sengazi abaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye iki gihembo nyuma ya Basseek Fils Miséricorde wo muri Cameroun wacyegukanye mu 2015; Moussa Petit Sergent wo muri Burkina Faso wagitwaye mu 2016; Ronsia wo muri RDC wacyegukanye mu 2017 na Les zinzins de l’Art bo muri Côte d’Ivoire bafite icyo mu 2018.

"Prix RFI Talents du rire" ni igihembo gitangwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI. Ni igitekerezo cya Mamane ukomoka muri Niger.

Umunyarwenya Michaël Sengazi yegukanye igihembo cya “Prix Talents du Rire 2019” gitegurwa na RFI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .