Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022 nibwo Loyiso Madinga yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali giherereye i Kanombe yakirwa na Nkusi Arthur wari kumwe n’umujyanama we.
Akigera i Kigali, Loyiso yavuze ko yari akumbuye igihugu cy’isuku, gifite abaturage bazi kwakira neza abashyitsi anongeraho ko yamaze kuhabona abafana.
Ati “Nari nkumbuye igihugu cy’isuku gifite abaturage bazi kwakira abashyitsi, gusa nari nkumbuye abafana banjye, ubushize ubwo mperuka hano banyeretse urukundo n’ubu kandi ndabyizeye ko bazarunyereka.”
Loyiso Madinga waherukaga gutaramira mu Rwanda mu Ukuboza 2019, yatumiwe mu gitaramo cya Seka Live kibera i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022.
Uyu mugabo azataramana n’abandi banyarwenya barimo; Carl Joshua wo muri Zimbabwe, Japhet na Etienne bazwi muri Bigomba guhinduka, Nimu Roger, Merci n’abanyarwenya bashya bamaze iminsi bigaragaza mu bitaramo byiswe ‘Merci & Gen Z’.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!