Kigingi wari watumiwe muri Gen-Z Comedy yabaye muri Werurwe 2024, byaje gutungurana kubona ko atitabiriye bitewe n’impamvu icyo gihe zitamenyekanye.
Kutamenyekana kw’impamvu Kigingi atitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy ndetse n’umwuka mubi wari hagati y’u Burundi n’u Rwanda muri icyo gihe, byatumye hari n’abatekereza ko na we yaba yavangiwe n’impamvu za politiki.
Nyuma y’igihe kinini cy’ibiganiro, byamaze kwemezwa ko Kigingi ari umwe mu banyarwenya bazasetsa abazitabira igitaramo cya Gen-Z Comedy giteganyijwe ku wa 28 Ugushyingo 2024.
Ni igitaramo azahuriramo n’abandi nka Muhinde, Salisa, Pirate, Dudu, Rumi na Fally Merci ubwe.
Niyo Bosco ni we muhanzi uzasusurutsa abaza bitabiriye, mu gihe Umunyamakuru Mutesi Scovia azatangamo ikiganiro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!