Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Werurwe 2023; Japhet Mazimpaka uri kubarizwa muri Nigeria yataramiye abitabiriye igitaramo ‘JJC (Jokes, Jabs & Chill)’ yari yahuriyemo n’abandi banyarwenya bo mu Mujyi wa Lagos.
Uyu munyarwenya ni we wa mbere ukomoka hanze ya Nigeria witabiriye iki gitaramo ‘JJC (Jokes, Jabs & Chill)’ gisanzwe kibera i Lagos kigategurwa n’umunyarwenya Olu Salako wamenyekanye nka SLK.
Mazimpaka yahuye n’abandi banyarwenya bafite amazina akomeye muri Nigeria nka Olu Salako, Deeone na Phronesis.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mazimpaka yavuze ko ari igitaramo cyagenze neza cyane cyari icya mbere akoreye hanze y’u Rwanda nk’umunyarwenya wabigize umwuga.
Ati “Byari ibintu bishimishije, ntabwo nari nzi ko nakora urwenya mu Cyongereza abantu bakishima, nibaza ko ari amahirwe adasanzwe nagize kandi nabonye ko dufite imiryango myinshi ifunguye, dukeneye kwinjiramo gusa.”
Ni igitaramo Mazimpaka avuga ko yatumiwemo nyuma y’uko bagenzi be b’i Lagos babonye icyo aherutse gukorera i Kigali agateramo urwenya mu Cyongereza bahitamo guhita bamutumira gutaramira iwabo.
Uretse iki gitaramo Mazimpaka ategerejwe mu kindi cyateguwe n’umunyarwenya wo muri Nigeria wamamaye nka Basketmouth kizaba ku wa 19 Werurwe 2023.
@japhetization now is an international stand up comedian! umuhungu ubu ari kubarizwa i Lagos muri Nigeria aho afite ibitaramo bikomeye birimo iki yaraye akoze pic.twitter.com/S6Xx1qbUyA
— Emmy Rwanda (@Emmy_Rwanda1) March 16, 2023




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!