00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya Doctall Kingslay wiyise Ntakirutimana yageze i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 June 2024 saa 10:54
Yasuwe :

Umunyarwenya Doctall Kingslay uri mu bakunzwe muri Nigeria akaba aherutse kwiyita Ntakirutimana kubera urukundo akunda u Rwanda, yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 6 Kamena 2024 aho yitabiriye igitaramo ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ ategerejwemo ku wa 9 Kamena 2024.

Akigera i Kigali, Doctall Kingslay yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda kuko ahafata nko mu rugo maze mu buryo bw’urwenya agira ati “Ndabinginze ntimubwire Perezida ko naje, ndashaka kumutungura, ni umubyeyi wanjye nkunda ndashaka kumutungura.”

Iserukiramuco ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ byitezwe ko rizabera i Kigali mu ihema ry’ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo mu ijoro ryo ku wa 9 Kamena 2024.

Mu banyarwenya batumiwe muri iri serukiramuco harimo Doctall Kingslay wo muri Nigeria, Seth Seka wanateguye iri serukiramuco, Joshua, Rusine, Fred Rufendeke, Prince na Umushumba mu gihe bizayoborwa na Anitha Pendo ari kumwe na MC Nario.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 5 Frw, ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 30 Frw mu gihe ameza y’abantu umunani azaba agura ibihumbi 200 Frw.

Iki gitaramo cyabereye ahitwa Lake Side View ku mucanga uri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, ahari hakoraniye abanyarwenya barimo Rusine, Joshua, Seth wo muri Zubby Comedy, Mavide na Pazzo n’umuhanzi Kevin Kade wishimiwe bikomeye.

Seth wo muri Zuby Comedy ni we wahaye ikaze Doctall Kingslay
Doctall Kingslay wiyise Ntakirutimana yavuze ko mu Rwanda ahafata nko mu rugo
Doctall Kingslay yageze i Kigali
Uyu munyarwenya yafatanye ifoto n'inkumi zo muri Kigali Protocol zamwakiriye
Iki gitaramo kigiye kubanzirizwa n'ibizabera mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .