Uyu musore w’imyaka 34 yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ‘Imagin8 Podcast’ cya Serrah Galos.
Muri iki kiganiro yavuze ko akenshi akunze kugira amakenga yo kuba hari ibanga Abanyakigali bafite batajya basangiza abandi bitewe n’umutuzo, umutekano n’ibindi byiza birimo utasanga mu yindi mijyi ku Isi.
Ati “Nari ndi kubwira inshuti yanjye Babu [uri mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda], ko hano muri Kigali muzi ibintu tutazi, kandi ntabwo mubidusangiza. Ntabwo mudusangiza amabanga amwe n’amwe y’aha hantu hanyu. Uko mubaho, impamvu yo gutuza kwa Kigali ndetse n’ikirere cyaho. Abantu beza kandi nta kavuyo gahari.”
Chipukeezy uheruka mu Rwanda muri Mutarama 2025, avuga ko yakandagiye i Kigali ahafite akazi ariko akaza kwisanga yabaye nk’umuntu uri mu biruhuko.
Yanavuze ko u Rwanda muri rusange rugiye kuba igihugu kidasanzwe mu myaka iri imbere kandi itari myinshi, kubera uko Abanyarwanda bashyira hamwe ndetse n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame.
Ati “Mu minsi iri imbere mugiye kuba imbere y’ibindi bihugu muri Afurika mu myaka itanu cyangwa 10, mu iterambere. Murabizi iterambere ntabwo ari imihanda cyangwa n’ibindi bintu ahubwo ni abantu. Iyo abantu bari kugendera mu murongo umwe bafite icyerekezo kimwe, biba byoroshye kugira umutekano [...] biba byoroshye gushyira ku murongo buri kimwe.”
Akomeza avuga ko uko avuye i Kigali, atungurwa n’uko yongera kubona uko uyu mujyi uba umeze iyo ahasubiye, agaragaza ko Abanyarwanda bafite inshingano zo kubirinda.
Yakomeje agaragaza ko akunda Perezida Kagame biturutse ku buryo ayobora igihugu, kandi akagira imitekerereze y’uko ibihugu bya Afurika bikwiriye kujya bihangana n’ibibazo bihura na byo aho gutega amaboko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Ati “Ibibazo by’Abanyafurika bigomba gukemurwa n’Abanyafurika. Ni umurongo wavuzwe na Perezida Kagame kandi urakomeye cyane. Kuri njye ibi bintu byankoze ku mutima cyane. Reba ‘Visit Rwanda’, ni ukubera iki buri wese ari gusura u Rwanda? Abantu bari gusura stade, umuco n’ibindi, kuri njye ndabyishimira nkavuga nti ’abantu baba bagiye kureba uko aba bantu babaho.’”
Chipukeezy avuga ko abantu bamwe nibava mu mubiri bazatungurwa bagasanga Ijuru bahoraga babwirwa ari Umujyi wa Kigali, kubera ubwiza bwawo abantu bamwe batajya baha agaciro.
Ati “Dushobora kuzapfa tukajya mu Ijuru tugatungurwa no gusanga Kigali ryari ryo Juru. Abanyarwanda muri abanyamugisha, ntekereza ko ari mwe bavuga ko batoranyijwe. Mukomeze gukundana nk’uko mubikora.”
Yavuze ko abantu yagiye ahura nabo i Kigali bafite imitekerereze myiza, abagore yahabonye bakaba ari beza.
Yahise ahishura ko ashaka kuzakorera ubukwe i Kigali ndetse asaba ababyeyi bo mu Rwanda kumufata nk’umuhungu wabo.
Ati “Nshaka kuzakorera ubukwe hano, ndi kugerageza kugira umukobwa nemeza hano. Nshaka kugira izina ry’irinyarwanda ndetse nshaka kubaka ibigwi i Kigali.”
Si ubwa mbere Chipukeezy avuze ko ashaka kuzakorera ubukwe mu Rwanda ndetse agashakana n’Umunyarwandakazi cyane ko muri Kamena 2024 ubwo yitabiraga igitaramo cya ‘La Caravane du Rire’; yavuze ko ari bimwe mu byo yifuza.
Reba ikiganiro uyu munyarwenya agaruka ku byiza by’u Rwanda


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!