Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Chipukeezy yashimiye Perezida wa Kenya, William Ruto wamugiriye icyizere amuha umwanya mu biro bye nk’umuyobozi wungirije ushinzwe ’Protocole’ n’ibirori mu biro bye.
Chipukeezy wari mu Rwanda mu minsi ishize yasusurukije abitabiriye igitaramo cya ‘Gen-Z Comedy’ cyabaye ku wa 23 Mutarama 2025, anitabira umuganda rusange wabaye kuri uyu wa 25 Mutarama 2025.
Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwitabira umuganda, Chipukeezy yavuze ko yishimiye kwitabira umuganda rusange.
Ati “Ni ibintu byanshimishije kwitabira umuganda rusange, ni iby’agaciro kubona Abanya-Afurika bashyira hamwe bakikorera ibibateza imbere, ni kimwe mu bintu numva najyana iwacu muri Kenya, nibyo koko ibibazo by’Abanya-Afurika nibo bakwiye kubyikemurira.”
Chipukeezy w’imyaka 34 y’amavuko, yamenyekaniye mu bitaramo bitegurwa na Churchill kuva mu 2013.
Kuva mu 2018 kugeza mu 2019, yatangiye gukora ikiganiro cye ‘The Chipukeezy Show’ cyatambukaga kuri ‘Ebru TV’.
Mu 2021, Chipukeezy yatowe nk’umuyobozi wungirije ushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ku rwego rw’Igihugu.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!