Ben Nganji wamenyekanye mu "Inkirigito" yatangiye gusohora filime z’urwenya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Nyakanga 2020 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Benshi mu bakurikiraniraga hafi uruganda rw’imyidagaduro kuva mu myaka mike ishize, bamenye Ben Nganji, umugabo wari uzwi cyane mu gutera urwenya rwacaga cyane kuri radiyo Salus rwitwa “Inkirigito”.

Hari hashize igihe Ben Nganji atumvikana mu bikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda, ubu yamaze gushyira hanze filime ye ya mbere nyuma yo kureba uko isoko rihagaze muri iyi minsi.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati ”Inkirigito sinigeze nyihagarika, nifuzaga ko nzayigarura iryoshye cyane kurusha mbere. Maze iminsi mbona isoko rihagaze neza byibuza kuruta mbere, nanjye navuze nti kuki ntaza ngo ngerageze gutanga umusanzu wanjye.”

Avuga kuri filime y’urwenya yasohoye, Ben Nganji yagize ati “Nubwo ari urwenya ariko ifite inyigisho. Nashakaga kwereka abantu ko nta wundi muntu ukubangamira cyane kurusha wowe ubwawe.”

“Urabona abantu muri iki gihe bari gukora ibintu bisa, ugasanga hari uje guhombya abo bakora bimwe bitewe n’imbaraga nyinshi akoresheje nawe ubwe ugasanga abihombeyemo. Rero umwanzi wacu wa mbere nitwe ubwacu.”

Ben Nganji avuga ko filime y’urwenya yahereyeho yise “Gatumwa” yagerageje kuyikora neza ku buryo yashimisha abantu, ariko na none ngo ni igerageza yishyizemo ngo arebe niba koko ari ibintu yakomeza.

Ati ”Hari ukuntu nshaka ko filime nasohoye uyu munsi itaba uruhererekane, nzajya nkina ku bintu bitandukanye. Sinzi niba nzajya nyisohora buri cyumweru, bizajya biterwa n’abayikurikira nibaramuka bansabye ko nabaha nyinshi. Ubwo nzareba uburyo nahaza ugushaka kwabo ariko kugeza ubu nzagerageza kubaha nyinshi gusa na none sinabeshya ngo ni buri cyumweru.”

Ben Nganji wamenyekanye nk’umunyamakuru ubu ahugiye mu bikorwa byo gukora cyane amakinamico, akaba n’umusangiza w’amagambo mu birori bitandukanye by’umwihariko mu bukwe.

Avuga ko gukina filime bitazabangamira akazi ke asanzwe akora kuko ari ibintu akunda ku buryo azagerageza kubishakira umwanya.

Ati “Byose ni ukwiha gahunda ngenderwaho, nzabihuza kandi bizakunda kuko ni impano yanjye. Nta na kimwe kizabangamira ikindi ahubwo bizuzuzanya kuko hari aho nzajya nkura ubushobozi bwo gukora ibindi bityo yaba akazi kanjye gasanzwe, kuyobora ibirori binyuranye cyangwa gukina filime byose mbikore kandi neza.”

Reba filime "Gatumwa" Ben Nganji yasohoye

Uyu mugabo uretse kuba umunyarwenya azwi cyane mu kuyobora ibirori by'umwihariko ubukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .