Umunyarwenya w’icyamamare Michel Gohou ategerejwe i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Ukwakira 2019 saa 07:04
Yasuwe :
0 0

Michel Gohou Doukrou ubusanzwe benshi bakunze kumwita Gohou, ni umunyarwenya w’icyamamare muri Côte d’Ivoire. Uyu mugabo w’imyaka 60 utegerejwe i Kigali azwi cyane mu rwenya ruca kuri Canal+ rwitwa ‘Parlement de rire’ .

Ibyo kuza i Kigali k’uyu munyarwenya byemejwe na Michael Sengazi wamutumiye mu gitaramo kizabera i Kigali mu Ugushyingo 2019.

Sengazi ni umunyarwenya w’Umunyarwanda na we ukina muri ‘Parlement de rire’.

Sengazi ni umunyarwenya wabitangiye mu mwaka wa 2010 ubwo yinjiraga mu ikipe ya Comedy Knight aho ahuriye n’abandi banyarwenya bakomeye.

Yaduhamirije ko hari iserukiramuco ari gutegura rizaba mu bihugu bitatu ryitwa “Caravane de rire” iri rikazabera mu bihugu nk’u Burundi, u Rwanda ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri serukiramuco rizagera mu Rwanda tariki 8-9 Ugushyingo 2019 ribere muri Camp Kigali aho Michel Gohou azaba afatanya n’abandi banyarwenya bakomeye bo mu Rwanda gususurutsa abakunzi babo.

Michel Gohou utegerejwe gutaramira mu mujyi wa Kigali yabaye icyamamare muri Côte d’Ivoire nk’umunyarwenya ukomeye.

Yakinnye imikino itandukanye irimo Gohou Show wakunzwe n’abatari bake. Kuri ubu Gohou akina muri Parlement de Rire ica kuri CANAL+.

Uyu mugabo w’imyaka 60 arubatse akaba afite umugore babyaranye abana batandatu.

Usibye Gohou ariko muri ibi bitaramo hatumiwe abandi banyarwenya bakomeye barimo Tsitsi wamamaye muri Afurika y’Epfo ndetse na Kigingi w’i Burundi.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Michael Sengazi

Reba ibice binyuranye bya ‘Gohou show’filime yamamaye ya Michel Gohou

Michael Sengazi umunyarwenya ukomeye mu Rwanda ni we watumiye Gohou
Iri serukiramuco ry'urwenya rigiye kubera mu bihugu bitatu
Michel Gohou umunyarwenya w'icyamamare muri Afurika ategerejwe i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza