Kabagema wakoranye n’umunyamideli Pierre Cardin uherutse kwitaba Imana yahishuye byinshi kuri we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Ukuboza 2020 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi w’umunyamideli Kabagema Joséphine wakoranye bya hafi n’Umufaransa Pietro Costante Cardin wamenyekanye nka Pierre Cardin yahishuye byinshi ku buzima bwe.

Pierre Cardin wavukiye mu Butaliyani akagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uruganda rw’imideli mu Bufaransa aho yakoreraga ibikorwa bye yitabye Imana ku wa 29 Ukuboza 2020, afite myaka 98.

Kabagema iyo yivuga agaragaza ko gukorana na Pierre Cardin uherutse kwitaba Imana byari ibintu bikomeye ndetse ko nta muntu mu muryango we wumvaga ko ari Umunyarwanda ahubwo abenshi bumvaga ko akomoka mu Birwa bya Caraïbes.

Yabwiye The New Times ati “Nagiye mufasha mu kumurika imideli mu myaka myinshi, atazi ko ndi Umunyarwanda.”

Pierre Cardin yamenye ko Kabagema ari Umunyarwandakazi mu 1994, hashize igihe gito Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye.

Kabagema yatangije ubukangurambaga bwo kubwira Abanyafurika kumenyesha Isi ibyabaye mu Rwanda. Yifashishije izina rya Givenchy na Cardin yigisha abantu ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yifashishije Radiyo na Televiziyo.

Ati “Yaje kumenya ko ndi Umunyarwanda, yarankomeje ku byabaye mu 1994 akimara kumenya ko ndi Umunyarwanda. Yaramfashije binyuze mu kwamamara kwe abwira abantu benshi ku bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ababwira ibyabaye mu Rwanda.”

Uretse Pierre Cardin, Kabagema afite abandi yagiye yigiraho bahanga imideli barimo Givenchy, Thierry Mugler, Petrovitch na Robinson.

Pierre Cardin yavukiye mu Butaliyani agira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uruganda rw’imideli mu Bufaransa aho yakoreraga ibikorwa bye.

Uyu musaza byatangajwe ko yapfiriye mu bitaro byo mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris aho yabaga, gusa icyamuhitanye ntabwo kigeze kimenyekana.

Pierre Cardin yamamaye cyane mu myaka ya 1960 kubera ubuhanga bwe mu guhanga imyambaro itandukanye.

Imyambaro ye yamamaye atari ukubera uburyo ikozemo cyangwa ubuhanga yakoreshaga, ahubwo ari ukubera uko yashyiraga abantu mu bihe bumva bishimiye.

Mu gihe yatangiye kumemyekanamo yakoze imyambaro ijyanye n’ibihe yari arimo we n’urungano rwe.

Ni umwe mu batangije guhinduranya imyambaro mu gihe abamurika imideli bari gutambuka imbere y’abantu, afatanyije n’Umuyapani w’umunyamideli witwa Hiroko Matsumoto witabiraga ibirori bye bagakora ibintu bitandukanye n’ibyo abantu bari basanzwe babona mu myaka yo mu 1960.

Mu 1966 yabaye uhanga imideli wa mbere wabashije kwifashisha umurika imideli w’umugabo mu ntambuko zo kwerekana imyambaro.

Kabagema Joséphine yakoranye na Pierre Cardin igihe kinini

Amafoto ya Pierre Cardin n’imideli yahanze mu bihe bitandukanye

Pierre Cardin yatangiriye umwuga mu Mujyi wa Paris nyuma y'Intambara ya Kabiri y'Isi ndetse mu myaka ya 1960, izina rye ryari mu banyamideli bakomeye i Burayi
Yabaye uwa mbere watangije ibirori byo kumurika imideli byabereye muri Red Square i Moscow mu 1991 byitabirwa n'abantu 200 000
Yari umuhanga mu guhanga imideli, uyu mwambaro uri mu yaserukanywe mu birori byabereye mu Mujyi wa Moscow mu 2011
Cardin hamwe n'abanyamideli bambaye imyenda yahanze mu 2009, bari mu Bufaransa
Mu 2014 yafashe ifoto ari kumwe n'imyambaro ye yashyizwe mu Nzu Ndangamurage ya Paris
Pierre Cardin yari umwe mu banyamideli bubashywe ku Isi
Pierre Cardin wamamaye mu guhanga imideli ku Isi yapfuye ku myaka 98

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .