Umunyarwandakazi Sherrie Silver yatangiye kwamamariza uruganda rwa Nike

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 3 Ukuboza 2018 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi umaze kugwiza ibigwi mu kubyina indirimbo za kizungu, Sherrie Silver, yatangiye kwamamariza uruganda rukora imyambaro itandukanye rwa Nike.

Sherrie Silver umukobwa w’imyaka 24 akomoka mu Rwanda mu Karere ka Huye, ariko we na nyina baba mu Bwongereza, aho bagiye gutura mu 1999.

Ni umukobwa ukunda u Rwanda dore ko ajya arusura, cyane cyane mu bikorwa byo gufasha abana batishoboye.

Amaze kuba ikimenyabose bitewe no kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye, ariko iya mugeje ku gasongero ni iyo yabyinnyemo yitwa This America y’umuhanzi Childish Gambino.

Yanakinnye muri filime yitwa Africa United, yasohotse mu 2010 ivuga ku bana batatu b’Abanyarwanda mu rugendo bakoze rurerure bajya kureba imikino y’igikombe cy’Isi muri Afurika y’Epfo.

Nk’uko yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Sherrie Silver yatangiye kwamamariza uruganda rukora imyenda n’inkweto rukomeye ku Isi rwa Nike.

Yatangiye yamamaza urukweto rwo mu bwoko bwa Air Force 11 Rebbel XX ruzajya hanze ku wa 06 Ukuboza 2018. Uru rukweto rwagenewe igitsina gore, rwambarwa muri siporo. Rurazamutse kugera hejuru y’agatsinsino imishumi ryarwo igafungirwa inyuma.

Aya masezerano yo kwamamariza uruganda rukomeye ku Isi rwa Nike Sherrie Silver ayakesha ibikorwa bye by’indashyikirwa, binashimangirwa n’ibihembo bitandukanye yagiye atsinda nk’icya MTV Video Music Awards 2018 kubera imbyino yakoresheje mu mashusho ya ‘This America’ na Africa Pride Awards yahawe nk’umubyinnyi w’umunyafurika wahize abandi.

Muri Nzeri 2018 uyu mukobwa yari yashyizwe ku rutonde rw’urubyiruko ruvuga rikijyana muri Afurika.

Uruganda rwa Nike rusanzwe rwamamarizwa n’ibyamamare bikomeye ku Isi nka Lebron James umukinnyi ukomeye mu iki ya Los Angeles Lakers, umukinnyi w’ikirangirire Cristiano Ronaldo n’abandi.

Silver yanditse izina mu mbyino zigaragara muri This America

Air Force 11 Rebbel XX ruzajya hanze ku wa 06 Ukuboza 2018 nirwo rukweto uyu mukobwa ari kwamamaza
Sherrie Silver yatangiye kwamamariza uruganda rwa Nike
Uyu mukobwa ukomoka mu Karere ka Huye amaze kuba ikirangirire ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza