Ku nshuro ya 11 ibi birori byo gutanga ibi bihembo byabaye ku wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020.
Mu byiciro 10 byatanzwemo ibihembo Lous and the Yakuza ukomoka mu Rwanda yahatanaga muri bitatu harimo umuhanzi w’umwaka, album y’umwaka aho iye yitwa Gore yari irimo ndetse n’icy’indirimbo y’umwaka aho iyitwa Tu es Gore ariyo yari ihanganye n’izindi.
Lous and the Yakuza yatowe nk’umuhanzi w’umwaka ahize abarimo Zwangere Guy na Charlotte de Witte. Umwaka ushize uwitwa Zwangere Guy niwe wari wegukanye iki gihembo.
Lous and The Yakuza ubu ni umuhanzikazi uhanzwe amaso ku mugabane w’u Burayi. Aherutse gutoranywa mu bahanzi bane mu Bufaransa bemerewe gufashwa n’ikigo gicuruza umuziki cya Spotify.
Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Marie-Pierra Kakoma ni Umunyarwandakazi uba i Bruxelles mu Bubiligi.
Mu myaka 17 ishize Lous and the Yakuza afite imyaka irindwi y’amavuko, gusa icyo gihe mu cyumweru yandikaga indirimbo zirenga 10. Yandikaga ari iwabo aho ababyeyi be bari batuye mu Bubiligi.
Imyandikire y’indirimbo ze usanga ayisanisha na filime ziteye ubwoba. Yavuze ko ari inkuru y’ubuzima yabayemo, aho bumwe bwari bwuzuyemo uburibwe ndetse n’ihungabana, ariko bikaba byarahindutse ibintu yaseka uyu munsi.
Uyu mukobwa w’imyaka 24, avuka kuri se wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na nyina w’Umunyarwandakazi. Yavukiye i Lubumbashi muri RDC mu 1996.
Bitewe n’ibibazo by’intambara byabaye muri icyo gihugu, mu 2000 umuryango we wimukiye mu Bubiligi afite imyaka ine, ariko se asigara muri icyo gihugu.
Mu 2005 bavuye mu Bubiligi bafata icyemezo cyo gutura mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali ari naho nyina akomoka, baza kuhava mu 2011 basubira i Burayi.
Album nshya ya Lous and The Yakuza yitwa ‘Gore’ iri mu njyana ya Hip Hop. Iriho indirimbo nka ‘Dilemme’ yatumye yamamara cyane ndetse imaze kurebwa na miliyoni zirenga esheshatu kuri YouTube.
Uyu muhanzikazi aherutse kuvuga ko abahanzi bamubereye icyitegererezo ari Abongereza FKA twigs, James Blake ndetse n’Umunyarwanda Stromae.
Reba Dilemme, imwe mu ndirimbo za Lous and The Yakuza zamamaye


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!