Ni EP ‘Extended Play’ Laika ateganya kumurika izaba igizwe n’indirimbo esheshatu zirimo ‘Ontabula’ yakoranye na Fik Fameica, Nze oyo yakoranye na Vinka,Santorini,Belle,Believer na Egonza.
Iyi EP yakozweho n’aba Producers bafite amazina akomeye muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aribo Nessim ufiteho indirimbo enye na Artin on the beat ufiteho indirimbo ebyiri.
Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, Laika yagize ati “Mu myaka ine nari mfite inzozi zo kuzatanga impano nk’iyi ku Isi, mbashije kuba ngiye gusohora EP yanjye ya mbere. Mu myaka ine zari inzozi ariko uyu munsi zabaye impamo.”
Iyi EP Laika byitezwe ko azayimurikira abakunzi be batuye mu Mujyi wa Kampala ku wa 25 Kanama 2024.
Umuhoza Laika w’imyaka 27 ni umuhanzikazi umaze imyaka ine yinjiye mu muziki. Azwi mu ndirimbo zirimo Love Story, Netwalira, Overdose, Your Body, You Single, My Type na Nzuuno aherutse gusohora.
Uyu mukobwa ntabwo yakunze kuba mu Rwanda kuko afite imiryango mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba.
Yabaye mu Rwanda, muri Uganda na Tanzania mbere y’uko ajya kuminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yarangirije amasomo mu icungamutungo.
Uyu mukobwa ukoresha Laika nk’izina ryo mu muziki, atuye muri Uganda aho yabonye akazi mu 2020 nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho yatangiriye umuziki.
Ni umukobwa uvuka mu muryango w’abanyamuziki nka Alpha Rwirangira ndetse na mubyara wabo AY, umuraperi ukomeye wo muri Tanzania.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!