00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwandakazi Gloria Bugie yongeye kurikoroza i Kampala

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 December 2024 saa 10:01
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Gloria Busingye wamamaye nka Gloria Bugie, ukorera umuziki muri Uganda; akomeje kurikoroza nyuma y’aho ashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bakwiriye gukumirwa mu bitaramo n’ahandi hahurira abantu benshi.

Ni urutonde rwakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe umuco[UNCC] muri Uganda, aho uyu muhanzikazi na bagenzi be bashinjwa kuririmba indirimbo zihonyora umuco w’iki gihugu n’imyambarire itaboneye.

Uyu mukobwa we n’abandi bahanzikazi bagenzi be barimo Ritah Danchall na Shakira Shakiraa; biyongereye ku rundi rutonde ruheruka gushyirwa hanze na UNCC ruriho umuhanzi Lil Pazo na Gravity Omutujju; bashinjwa gukora umuziki uhonyora umuco wa Uganda ndetse no kugaragaza ibice by’imyanya y’ibanga ku karubanda.

UNCC ivuga ko icyo ishyize imbere ari uko abahanzi bose, bakora umuziki utabangamira umuco kandi ukunzwe na buri wese.

Ku wa Mbere tariki 9 Ukuboza UNCC yakoze inama, yemeza ko aba bahanzi bashyizwe ku rutonde bakora umuziki ubangamira umuryango rusange w’abaturage ba Uganda, ndetse by’umwihariko aba b’igitsinagore bavuzwe bakaba bambara imyambaro idakwiriye kujyanwa mu ruhame.

Iyi nama yari yatumiwemo Gravity na Lil Pazo ariko bose nta n’umwe wahakandagije ikirenge kandi ntibamenyekanisha n’impamvu zabo. Yari igamije guhwitura aba bahanzi bashinjwa gukora umuziki utaboneye, no kwitwara nabi.

UNCC iheruka kwihanangiriza abategura ibitaramo n’abateza imbere umuziki muri Uganda ibasaba kudatumira Gloria Bugie na bagenzi be Ritah Danchall, Shakira Shakiraa, Lil Pazo na Gravity Omutujju; yaba mu bitaramo cyangwa mu bindi bikorwa bibahuza na rubanda.

Gloria Bugie yashyizwe muri aka gatebo nyuma y’aho mu minsi ishize hagiye hanze amashusho y’ubwambure bwe. Ni amashusho yavugishije benshi muri Uganda ndetse mu ntangiro z’Ugushyingo Polisi y’iki gihugu yaramufunze, ariko ahita arekurwa atanze ingwate.

Gloria Bugie ni Umunyarwandakazi ukorera umuziki we muri Uganda. Mu Rwanda uyu mukobwa yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu 2019 nyuma yo gusubiramo bitemewe indirimbo ‘Ibirenze ibi’ ya Charly na Nina.

Reba Nyash, indirimbo ya Gloria Bugie igezweho

Uyu mukobwa amaze iminsi arikoroza muri Uganda kubera amashusho y'ubwambure bwe yagiye hanze
Mu minsi yashize Polisi ya Uganda yafunze Umunyarwandakazi Gloria Bugie kubera amashusho ye y’urukozasoni
Imyambarire ya Gloria Bugie n'indirimbo ze byavuzweho guhonyora umuco wa Uganda
Umunyarwandakazi Gloria Bugie (ubanza ibumoso), Ritah Dancehall na Shakira Shakiraa bavugwaho kwambara imyambaro itaboneye mu ruhame
Lil Pazo na Gravity Omutujju bamaze iminsi bavugwaho kuririmba ibihangano bihonyora umuco wa Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .