Ni amafoto y’ibihe bitandukanye Rutayisire akomeje gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, iya mbere akaba yarayishyizeho mu cyumweru gishize ubwo uyu muraperi yamurikiraga igitabo cye gishya yise ‘The Accomplice’.
Nyuma y’iminsi mike, Rutayisire yongeye gusangiza abamukurikira ifoto ari kumwe na 50 Cent mu Mujyi wa Texas aho uyu muraperi yari ari kumurikira ibinyobwa bye birimo ‘champagne’ yise Le Chemin du Roi n’inzoga yise ‘Branson Cognac’.
IGIHE yifuje kumenya umubano wa Rutayisire na 50 Cent, icyakora mu nshuro twagerageje kuvugisha uyu mugore ntabwo yifuje gusubiza ibibazo bijyanye n’aya mafoto.
Rutayisire Chantal avuka mu Karere ka Gisagara mu Majyepfo y’u Rwanda, mu minsi ishize yinjiye mu bwanditsi bw’ibitabo aho yashyize hanze icyo yise “Smile after Tears” mu Kinyarwanda bivuze “Inseko nyuma y’amarira” kigaruka ku bihe bikomeye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni umwe mu Banyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yimukiye mu myaka mike ishize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!