Aba basore bombi bafunzwe mu gihe hari gukorwa iperereza ku rupfu rw’umukobwa w’imyaka 23 witwa Martha Ahumuza Murari, wapfiriye mu kabari ka Mezo Noir Kampala.
Daily Monitor yatangaje ko Martha Ahumuza Murari witabye Imana, bikekwa ko yarozwe. Amakuru yatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, agaragaza ko ku wa 21 Werurwe 2025 aribwo Polisi yataye muri yombi aba basore nyuma y’urupfu rw’uyu mukobwa wari wasangiye n’umwe muri bo.
Ati “Nyakwigendera yahuye n’inshuti ye, Mugabo Edward, umucungamutungo w’akabari, Saa Munani z’ijoro, banywera hamwe kugeza Saa Cyenda n’igice, nyuma bimukira mu biro by’umuyobozi aho nta byuma bifata amashusho bihari.”
Bivugwa ko Martha Ahumuza Murari yahise agwa igihumure muri ibyo biro, Mugabo ahita abimenyesha mukuru we VJ Spinny. Bahise bamujyana igitaraganya ku bitaro bya Kampala, aho yashyizwe ku byuma bimufasha guhumeka neza ariko birangira ashinzemo umwuka atahamaze igihe kinini.
Onyango yakomeje avuga ko abo bavandimwe bombi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kira Road, mu gihe iperereza ku rupfu rwa Ahumuza rikomeje.
Kugeza ubu aka kabari ka Mezo Noir gaherereye ahitwa Kololo muri Kampala, ubuyobozi bwako bwatangaje ko kabaye gafunzwe by’agateganyo, kakaba kazafungura mu minsi iri imbere.
VJ Spinny ufunzwe mu gihe hari gukorwa iperereza ku cyahitanye Ahumuza Murari, yavukiye mu Mujyi wa Kigali, akaba yaratangiye kwiyumvamo impano yo kuvanga imiziki mu 2010 akiri mu mashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali (LDK). Uyu musore yagiye acurangira mu Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse yaherukaga i Kigali mu gitaramo ‘The New Year Groove’ cya The Ben.
Martha Ahumuza Murari yitabye Imana mu gihe umwaka ushize yari yasoje kaminuza. Se w’uyu mukobwa, Seth Murari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Imikino n’Imyidagaduro ku rwego rw’Igihugu mu Biro by’Umuyobozi w’ishyaka National Resistance Movement (NRM) ndetse akaba n’Umujyanama wa Perezida Museveni mu by’imikino.
Uyu mukobwa arahekezwa bwa nyuma uyu munsi tariki 23 Werurwe 2025 ndetse ashyingurwe mu irimbi riherereye i Mbarara.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!