Uyu muhanzi winjiye mu muziki mu 2002, agiye gukorera igitaramo i Dubai nyuma y’imyaka ikabakaba itandatu asa n’uhagaritse umuziki amaso ye akayahanga ubucuruzi.
Ahagana mu 2006 Batman yahagaritse ibyo kuririmba akomeza ubucuruzi, yaje gusubukura iby’ubuhanzi mu 2008 ubwo yakoraga indirimbo nka ’Anita’ na ’Telemuka’ zose zamenyekanye muri iyo myaka.
Izi ndirimbo zamufashije gukorana n’abahanzi bakomeye barimo Lollilo wari mu bagezweho i Burundi, bahuriye mu ndirimbo yitwa ’Penda’ ndetse na yanahuje imbaraga na Alpha Rwirangira mu yo bise ‘Mke wangu’.
Batman wari utangiye kuzamura izina rye mu muziki w’u Rwanda, mu 2014 yagiye gushakira ubuzima i Dubai ari naho agikorera kugeza magingo aya.
Nyuma y’igihe yitabira ibitaramo bitandukanye by’abaga byateguwe n’abatuye i Dubai baturuka muri Uganda, Kenya na Nigeria; yateguye icye cyo gususurutsa by’umwihariko Abanyarwanda bahatuye.
Uyu muhanzi mu kiganiro na IGIHE, yahishuye ko yagize iki gitekerezo mu rwego rwo kongera ubusabane hagati y’Abanyarwanda batuye i Dubai.
Yakomeje ati "Nagize igitekerezo cyo guhuza Abanyarwanda tubana hano n’inshuti zacu mu gitaramo. Ibi bigamije gusabana kuko akenshi buri wese muri uyu mujyi aba yihugiyeho ntibagire igihe gihagije cyo gusabana.”
Igitaramo cya Batman byitezwe ko kizabera muri Club Venom&Lounge isanzwe ihuriramo Abanyafurika. Kwinjira muri iki gitaramo kizaba tariki 19 Ukuboza 2020, bizaba ari 50 AED [arengaho gato ibihumbi 13 by’amafaranga y’u Rwanda].
Reba zimwe mu ndirimbo za Batman zazamuye izina rye mu muziki Nyarwanda mu myaka yo hambere



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!