Rugamba azatanga ikiganiro mu nama ikomeye iziga ku iterambere ry’umuziki i Nairobi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Gashyantare 2020 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Raoul Rugamba ni umwe mu batanga ikiganiro mu nama ikomeye iziga ku iterambere ry’umuziki mu karere izwi nka Eastern Africa Music Summit.

Guhera kuwa 20 kugeza kuwa 23 Gashyantare 2020 muri Kenya i Nairobi hagiye gutangira inama igamije gushakisha iterambere rya muzika yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

ONGEA (Eastern Africa Music Summit) igiye kuba ku nshuro ya gatanu ni imwe mu bikorwa bya muzika bikomeye bibera muri Kenya ndetse bimaze igihe biba cyane ko iyi ikomoka ku kitwaga Kenya Music Week cyabayeho imyaka icumi, kuva 2004 kugeza 2013.

Buri munsi w’iyi nama usozwa n’igitaramo kiririmbamo abahanzi bakomeye n’abafite ubuhanga bukomeye bo muri Kenya kimwe n’abo hanze baba batumiwe.

Muri uyu mwaka ONGEA izaba yiga ku ngingo zitandukanye gusa ziganjemo izo kurebera hamwe uko uruganda rwa muzika n’imyidagaduro yo mu karere rwatera imbere.

Umunyarwanda Raoul Rugamba ni umwe mu bazatanga ikiganiro muri iyi nama, uyu kimwe n’abo bazafatanya bazaba barebera hamwe akamaro k’amaserukiramuco mu iterambere ry’imyidagaduro.

Ikiganiro Raoul Rugamba azitabira kizatangwa kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2020 muri Sarit Expo Centre, Westlands mu mujyi wa Nairobi, akazagihuriramo n’abarimo MDQ uzwi cyane mu gutegura Blankets& Wine iri mu maserukiramuco akomeye muri Uganda.

Raoul Rugamba yatumiwe nk’uwashinze “Africa in Colors” Iserukiramuco rigiye gutangira kubera mu Rwanda kuva muri Werurwe 2020 rikazaba rigamije kureba uko ryahuriza hamwe abafite aho bahuriye n’imyidagaduro muri Afurika mu rwego rwo kumenyana no gufashanya kuyizamura.

Raoul Rugamba azatanga ikiganiro muri ONGEA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza