Umunyana Shanitah yatangije ubukangurambaga bwo gufasha abatewe inda zitateganyijwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2019 yatangije ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo gufasha abangavu batewe inda ntibabashe gukomeza amashuri.

Ni igikorwa uyu mukobwa agiye gukora yifashishije urubuga rwa Go Fund Me aho we n’abategura iri rushanwa bahisemo kurwifashisha kugira ngo babashe gukusanya inkunga yo gufasha abakobwa batewe inda bakiri bato.

Yabwiye IGIHE ko ari umushinga yari afite ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Supranational ariko ntawushyire mu ngiro kuko igihe yari agiye kubikora yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Ni umushinga nari mfite kuva kera ariko nagiye kuwushyira mu ngiro biranga kubera COVID-19. Nahisemo kwifashisha internet ngo ndebe ko natanga umusanzu wanjye.”

Uyu mukobwa yihaye intego yo gukusanya nibura $10 000 azifashisha mu gusubiza abangavu babyaye mu ishuri mu ntara zose z’igihugu. Yavuze ko ngo kugira ngo amenye abakobwa bafite iki kibazo azifashisha inzego z’ibanze muri buri ntara.

Umunyana Shanitah yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2019 mu Nzeri uwo mwaka anahagaraira u Rwanda muri iri rushanwa ribera muri Pologne.

Yari ahatanye n’abakobwa 15 barimo Umulisa Divine (No 2), Umufite Anipha (No 3), Neima Nina (No 5), Umwali Bella (No 6), Uwababyeyi Rosine (No 7), Magambo Yvette (No 9), Gihozo Alda (No 10). Harimo kandi Umwari Sandrine (No 11), Igiraneza Ndekwe Paulette (No 12), Mutoni Queen Peace (No 13), Uwase Aisha (No 14), Umuhoza Karen (No 15), Umutoniwase Anastasie (No 17), Umunyana Shanitah (No 18) na Umukundwa Clemence (No 19).

Icyo gihe Miss Photogenic yabaye Umuhoza Karen, Miss Personality aba Magambo Yvette, Miss Congeniality yabaye Uwababyeyi Rosine, Miss Populality aba Mutoni Queen Peace.

Igisonga cya kane yabaye Magambo Yvette; Igisonga cya Gatatu aba Umufite Anipha; Igisonga cya kabiri kiba Umwali Sandrine mu gihe Umutoniwase Anastasie yabaye Igisonga cya mbere.

Gutanga inkunga yawe wanyura hano

Umunyana Shanitah yatangije ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo gufasha abangavu batewe inda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .