00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda muri Miss East Africa yerekeje muri Tanzania

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Ugushyingo 2021 saa 08:53
Yasuwe :

Umunyana Shanitah watsindiye guhagararira u Rwanda muri Miss East Africa yerekeje muri Tanzania, aho agiye gukorera umwiherero w’ibyumweru bibiri ari kumwe na bagenzi be bahatanye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021 nibwo Umunyana yahagurutse i Kigali yerekeza i Dar es Salaam yitabiriye irushanwa rya Miss East Africa.

Ni irushanwa uyu mukobwa ahatanyemo n’abandi 15 baturuka mu bihugu byatumiwe. Riteguwe ku nshuro ya mbere na Miss Mutesi Jolly.

Abakobwa bose bagomba gukorana umwiherero w’ibyumweru bibiri mbere y’uko hatangazwa uwegukanye ikamba ku wa 17 Ukuboza 2021.

Uzegukana ikamba azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail nshya ifite agaciro k’ibihumbi 44 by’amadolari ya Amerika (hafi miliyoni 50 Frw).

Buri kwezi kandi azajya ahembwa 1500$ (arenga 1 500 000 Frw).

Igisonga cya mbere kizahembwa 5000 $, mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa 3000 $.

Umunyana Shanitah yerekeje muri Tanzania guhatanira ikamba rya Miss East Africa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .