Umunyamuziki Kasongo wa Kanema wigeze kuyobora Orchestra Super Mazembe yitabye Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Mata 2020 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Kasongo wa Kanema wamenyekanye cyane mu muziki wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabye Imana aguye mu rugo rwe ruri muri Kenya, aho yari amaze imyaka myinshi atuye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mata 2020 nibwo amakuru y’urupfu rwa Kasongo wa Kanema yamenyekanye. Yitabye Imana aguye mu Gace ka Lang’ata i Nairobi aho yari amaze imyaka irenga 30.

Daily Nation yanditse ko urupfu rwa Kasongo wa Kanema rwatangajwe n’umunyamuziki mugenzi we Longwa Ngoie Kabanzi Disco [wacurangaga ingoma, akanaririmba muri Super Mazembe] wavuze ko ayo makuru yayamenyeshejwe n’abana ba nyakwigendera.

Mu kiganiro yatanze muri Nzeri 2017 ubwo yari amaze kuririmba mu gitaramo kizwi nka Churchill Show gihuza abanyarwenya batandukanye muri Kenya, ubwo yari abajijwe ku itsinda ryabo yafashwe n’ikiniga ararira.

Yasubije ati “Bagenzi banjye benshi bitabye Imana. Sinkunda kuvuga kuri iyo nkuru, irambabaza cyane. Twari 13 ubu dusigaye turi batatu. 10 baragiye. Abenshi baguye Lang’ata.’’

Kasongo wa Kanema yari umwanditsi w’indirimbo, akanaririmba. Itsinda rye ryavuye muri RD Congo mu 1970, rijya muri Zambia. Icyo gihe ryitwaga Super Vox, ariko izina ryaje guhinduka bageze muri Tanzania na Kenya riba Super Mazembe.

Indirimbo yazamuriye igikundiro Orchestra Super Mazembe ni "Kasongo". Kasongo wa Kanema wayibereye umuyobozi yavuze ko ryakoraga ibitaramo bigari bikitabirwa cyane. Izindi ndirimbo zaryo zamenyekanye cyane zirimo "Shauri Yako" yubakiye ku nkuru mpamo y’ubuzima na "Na Bimaka Te".

Muri Kenya urupfu rwa Kasongo wa Kanema ruje nyuma y’iminsi itatu hitabye Imana undi mucuranzi w’icyamamare witwa Aziz Abdi Kilambo waguye mu Bitaro bya Voi, Coastal Kenya.

  • Zimwe mu ndirimbo zazamuye igikundiro cy’umuhanzi Kasongo wa Kanema n’itsinda rye

Mu 2017, Kasongo wa Kanema yafashwe n’ikiniga abajijwe kuri bagenzi be babanye muri Super Mazembe bitabye Imana

Kasongo wa Kanema wigeze kuyobora Orchestra Super Mazembe yitabye Imana ku myaka 73
Umunyamuziki Kasongo wa Kanema yamamaye kuva mu myaka yo hambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .