Umunyamideli Muni Bosslady uherutse gupfusha umugabo aryohewe n’urukundo rwa Ally Niyonzima

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Nyakanga 2020 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu Amavubi akaba abarizwa muri Rayon Sports muri iyi minsi ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa w’umunyamideli uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Muni Bosslady.

Muni Bosslady yavukiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu nyuma ajyana n’ababyeyi be muri Nouvelle-Zélande, uyu mukobwa uvuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi na se w’Umuhinde ubu avanga akazi k’ubuganga no kumurika imideli byo adakora kinyamwuga.

Mu 2018, Muni Bosslady yapfushije umugabo bari bamaze igihe gito bashakanye Kapaya Christus.

Mu mwaka wa 2019 nibwo byatangiye kumenyekana ko yinjiye mu rukundo n’umukinnyi w’Umunyarwanda Ally Niyonzima ndetse amakuru IGIHE ifite ni uko muri Nyakanga 2019 uyu mukobwa yari mu Rwanda ndetse ari kumwe n’uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Amavubi.

Nubwo uyu mukinnyi akomeje kubera ibamba itangazamakuru ryo mu Rwanda ku bijyanye n’iyi nkuru, ntanakunde gushyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga, umukunzi we kwihangana we ntiyiyumanganyije kuko yahishuye ibimenyetso ko ari mu rukundo n’uyu mukinnyi.

Ku mbuga nkoranyambaga aganira n’abakunzi be mu minsi ishize Muni Bosslady yabajijwe niba koko akundana na Ally Niyonzima arabyemeza.

Amwe mu magambo akunze gushyira ku mafoto yabo bari kumwe aba yuzuyemo urukundo. Agira ati ”Nyuma yo gutsindwa inshuro nyinshi ni wowe ntsinzi yanjye.”

Muni Bosslady yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo yakundanaga n’umugabo we wa mbere Kapaya Christus. Aba bombi bakunze gusangiza ababakurikira uburyohe bw’urukundo rwabo mu bihe bitandukanye bifashishije amafoto.

Nyuma yuko umugabo we yitabye Imana, amakuru yizewe ahamya ko ari mu rukundo na Ally Niyonzima umukinnyi ukina hagati mu kibuga wanyuze mu makipe nka Mukura Victory Sports, AS Kigali, APR FC na Rayon Sports akaba umukinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Muni Bosslady yemereye abamukurikira ko akundana na Ally Niyonzima
Amagambo asize umunyu niyo uyu mukobwa akunze kubwira Ally Niyonzima ku mbuga nkoranyambaga
"Umutima wanjye", amagambo y'umunyamideli ku ifoto ye na Ally Niyonzima
Kapaya Christus wari umugabo wa Munibosslady yitabye Imana mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .