Byari ku nshuro ya mbere umukobwa wo muri Amerika yegukana iri kamba ryatangwaga ku nshuro ya 20. Iri rushanwa ribera muri Philippines ryatangiye ku wa 21 Nzeri 2020, risozwa ku wa 28 Ugushyingo 2020.
Ryahuriyemo abakobwa bo ku migabane itandukanye, ariko bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi muri iki gihe, bikorwa mu buryo butandukanye n’indi myaka. Uyu mukobwa yegukanye ikamba ahigitse bagenzi be 83 bari bahatanye.
Coffey yemeza ko azashyira imbere gukora ibikorwa bigamije guhangana n’ihindagurika ry’ikirere. Uyu mukobwa yambitswe ikamba asimbura Umunya-Puerto Rico, Nellys Pimentel wari urimaranye umwaka.
Yavuze ko ari ibyishimo bidashira kuri we, kuko yabaye umukobwa wa mbere wo muri Amerika wegukanye iri rushanwa.
Roxanne Baeyens wo muri Philippines yegukanye ikamba rya Miss Earth Water 2020, Michala Rubinstein wo muri Denmark yegukana irya Miss Earth Fire 2020, Stephany Zreik wo muri Venezuela yegukana irya Miss Earth Air 2020.
Kuri iyi nshuro u Rwanda ntirwitabiriye. Hari amakuru avuga ko abategura iri rushanwa batinze gutanga ubutumire ku bashinzwe kubashakira umukobwa uryitabira, bituma nta Munyarwandakazi uhatana muri uyu mwaka.
Mu 2017 u Rwanda rwaserukiwe muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere na Uwase Hirwa Honorine [Miss Igisabo], mu 2018 rwahagarariwe na Umutoniwase Anastasie, haherukaga Igiraneza Paulette Ndekwe waryitabiriye mu mwaka ushize.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!