Uyu muhanzi wageze muri iki kigo akabanza kugitemberezwa asobanurirwa ibihakorerwa, yeretswe na studio iri kuhubakwa bivugwa ko ari imwe mu nziza zizaba ziri mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ageze muri iyi studio, Teddy Riley yatangariye uyu mushinga kuko studio yabonye imeze nk’iyo akoreramo.
Nyuma yo gutemberezwa iki kigo, yerekeje mu cyumba cy’imyidagaduro cy’iri shuri aho yahuriye n’abanyeshuri biga umuziki.
Akigera muri iki cyumba yakirijwe amajwi meza y’ingoma za kinyafurika ziri mu zo abanyeshuri bigishwa gucuranga.
Binyuze mu matsinda atandukanye aba banyeshuri biremyemo, bataramiye abashyitsi babaha ikaze.
Aba banyeshuri banyuzagamo bakaririmba n’indirimbo zabo mu rwego rwo kwereka Teddy Riley n’itsinda ry’abamuherekeje ryari riyobowe na Kaliza Belise ushinzwe Ubukerugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ko bafite impano zo gushyigikirwa.
Teddy Riley yavuze ko yishimiye impano z’abanyeshuri yabonye muri iki kigo, ahamya ko yifuza kuzagaruka mu Rwanda agakorana nabo.
Mu kiganiro na IGIHE, Teddy Riley yavuze ko impano z’aba banyeshuri zikwiye gukorerwa ubuvugizi binyuze kuri televiziyo zikomeye.
Ubu buvugizi yavuze ko bwanyura mu biganiro by’amateleviziyo bigaragaza impano zabo, ahamya ko buri wese aho ari ku Isi yabasha kuzibona.
Aganira n’abanyeshuri biga mu Ishuri rya Nyundo yagize ati "Nishimiye impano ziri hano, ni ukuri zirashimishije, ndifuza kuzagaruka inaha nkagira umushinga nkorana namwe.’’
"Ubutaha ningaruka nzazana na bagenzi banjye, inshuti zanjye zirimo abahanzi bazwi, abatunganya indirimbo n’abandi birebere impano mufite. Ndifuza ko iki kigo cyaba umuryango mugari kikajya cyakira n’abana bato.’’
Uyu mugabo w’icyamamare mu muziki w’Isi, yasabye ubuyobozi bwa RDB ko bwategura iserukiramuco rikomeye akazarihuriramo n’aba banyeshuri kimwe n’abandi bafite impano mu Rwanda.
Ati "Mfite inzozi kandi hari igihe ziba impamo, mfite inzozi ko hazaba iserukiramuco rinini rigahuza abanyempano banyuranye barimo n’aba.”
Nyuma y’ijambo rye yagize rigufi, Teddy yasabwe kuririmbira abari aho. Sebera Arnaud wiga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo yamwegereye amusaba ko bakorana indirimbo bita ‘No Diggity’.
Iyi ndirimbo yakozwe na Teddy, yaririmbyemo abahanzi batandukanye barimo itsinda yabarizwagamo rya Blackstreet, Dr. Dre, Queen Pen.
Nyuma yo kuririmbana iyi ndirimbo bigashimisha buri wese wari muri iki cyumba, abanyeshuri bongeye guhabwa umwanya basusurutsa abashyitsi ari nako babasezeraho.
Umuyobozi w’Ishuri rya Muzika rya Nyundo, Muligande Jacques uzwi nka Might Popo, yabwiye IGIHE ko bashimishijwe n’urugendo rw’uyu muhanzi w’icyamamare mu kigo cyabo.
Ati "Ni ibintu bidasanzwe kuba umuhanzi nk’uyu yadusura, ni iby’agaciro kenshi kuri twe. Mwumvise ko yemeye gukorana natwe, nibiramuka bibaye bizaba ari byiza rwose. Uyu mugabo yakoranye n’abantu bafite amazina nka Michael Jackson rero nta muntu utakwifuza gukorana nawe.”
Uyu mugabo w’imyaka 53 yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu abanza gushyirwa mu kato no gupimwa Coronavirus nkuko biri mu mabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Ku wa 7 Ukuboza 2020, Teddy Riley yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, anunamira inzirakarengane ziharuhukiye.
Teddy ari gukorera urugendo rw’iminsi itandatu mu Rwanda, byitezwe ko azahakorera ibikorwa bitandukanye birimo gusura ahantu hanyuranye mu gihugu.
Ubusanzwe uyu mugabo w’Umunyamerika yitwa Edward Theodore Riley. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, akaba anazitunganya. Azwi cyane nk’umwe mu batangije injyana ya New jack swing, yamamaye cyane muri Amerika no ku Isi yose mu myaka ya 1980.
Mu 1987 yari ari umwe mu bagize itsinda rya Guy, yari ahuriyemo na Aaron Hall na Timmy Gatling.
Nyuma yo gukora album ya kabiri y’iri tsinda afatanyije n’uwitwa The Future bakoze kuri album ya Michael Jackson ya munani yitwaga ‘Dangerous’ yagiye hanze mu 1991, ikaza no gukundwa bihambaye.
Teddy Riley yaje gutandukana na bagenzi be babanaga muri Guy, ajya mu bindi by’umuziki ndetse mu 1991 irangira ahita ashinga irindi tsinda ryitwaga Blackstreet.
Iri tsinda ryakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Don’t Leave Me” yagiye hanze mu 1997, “No Diggity” yagiye hanze mu 1996, bakoranye na Dr. Dre na Queen Pen n’izindi. Iri tsinda ryasenyutse mu 2011 rikajya ryongera rikihuza.






































Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!