Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 9 Ukuboza, Teddy Riley aherekejwe n’ikipe y’abo bazanye ndetse n’abamwakiriye,yatembereye mu mudugudu wa Vision City uhereye i Gacuriro, wubatswe n’ikigo cy’ubwiteganyirize (RSSB).
Nta makuru ahari niba koko yahise agura inzu yarambagije, gusa amakuru yizewe ahari ni uko yakunze imwe mu nzu ziri muri uyu mudugudu kandi afite ubushake bwo kugira inzu ye mu rw’imisozi igihumbi.
Usibye kugura inzu yo guturamo mu Rwanda, hari amakuru avuga ko uyu muhanzi n’ikipe bakorana bari muri gahunda zo kuhashora imari.
Mu Ukwakira 2019 inzu zo muri Vision City zaguraga mu byiciro bitatu; iy’ibyumba bibiri yari kuri miliyoni 63 Frw, iy’ibyumba bitatu igurishwa miliyoni 94 Frw naho iy’ibyumba bine iri kuri miliyoni 108 Frw.
Teddy Riley ubwo yasuraga ishuri rya muzika rya Nyundo ku wa Kabiri tariki 8 Ukuboza 2020, yabwiye IGIHE ko yakunze igihugu cy’u Rwanda ndetse atazahwema kugikundisha inshuti ze no kukigarukamo.
Ati” Nta kintu kibi nabonye mu Rwanda, nahabonye ibintu binejeje cyane. Nifuza kugaruka inaha ariko nkanagarukana na bagenzi banjye barimo n’ibyamamare mu muziki wa Amerika.”
Teddy Riley wageze mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 5 Ukuboza akabanza gushyirwa mu kato kugira ngo abanze apimwe Covid-19, ku wa mbere tariki 7 Ukuboza yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, anunamira inzirakarengane ziharuhukiye.
Nyuma yasuye ishuri rya muzika rya Nyundo aganira n’abanyeshuri baho ndetse abemerera kuzagaruka azanye n’inshuti ze bakareba impano ziri mu Rwanda.
Teddy yasuye ahantu hatandukanye mu Rwanda, kimwe mu bikorwa bya nyuma by’urugendo rwe ni uguhura n’abafite aho bahuriye n’ubuhanzi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020.
Ubusanzwe uyu mugabo w’Umunyamerika yitwa Edward Theodore Riley. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, akaba anazitunganya. Azwi cyane nk’umwe mu batangije injyana ya New jack swing, yamamaye cyane muri Amerika no ku Isi mu myaka ya 1980.
Mu 1987 ni umwe mu bari bagize itsinda rya Guy, yari ahuriyemo na Aaron Hall na Timmy Gatling.
Nyuma yo gukora album ya kabiri y’iri tsinda afatanyije n’uwitwa The Future bakoze kuri album ya Michael Jackson ya munani yitwaga ‘Dangerous’ yagiye hanze mu 1991, ikaza no gukundwa bihambaye.
Teddy Riley yaje gutandukana na bagenzi be babanaga muri Guy, mu 1991 ahita ashinga irindi tsinda ryitwaga Blackstreet. Iri tsinda ryakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Don’t Leave Me” yagiye hanze mu 1997, “No Diggity” yagiye hanze mu 1996, bakoranye na Dr. Dre na Queen Pen n’izindi. Iri tsinda ryasenyutse mu 2011 rikajya ryongera rikihuza.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!