Ni isezerano Uwimana yahaye Kwizera Bertrand Festus mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Kamena 2022, ubwo uyu musore yarambikaga ivi ku butaka agasaba uyu munyamakuru ko bazarushinga.
Nta gushidikanya, Uwimana yahise yemerera uyu musore ko bazabana akaramata ahita atega urutoki undi nawe arushyiramo impeta.
Uwimana yambitswe impeta nyuma y’igihe kitari gito atangiranye urugendo rw’urukundo na Kwizera cyane ko nubwo bitakunze kuvugwa mu itangazamakuru bari bamaze igihe bakundana.
Mu minsi ishize nibwo IGIHE yamenye amakuru ko aba bari gutegura ubukwe, ndetse buri umwe yamaze kwerekana mu muryango we uwo bitegura kurushinga.
Uwimana ni umwe mu banyamakuru b’abagore bamaze kwandika izina mu Rwanda.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!