Umuhire n’umukunzi we, basezeraniye ku Murenge wa Kimihurura kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2024.
Bari bamaze igihe bakundana ndetse mu minsi ishize, uyu mukobwa yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano.
Umuhire na Masengesho basezeranye mbere y’uko bakora ubukwe ku Cyumweru ku wa 1 Ukuboza 2024.
Masengesho yamenyekanye mu myidagaduro y’u Rwanda mu gihe cya Covid-19 ubwo yari yafunguye shene ya Youtube yitwa MK1 TV yacishagaho ibitaramo.
Umuhire Rebecca yatangiriye itangazamakuru ku Isango Star mu 2018 akora mu biganiro birimo “Isango na muzika” na “Isango relax time”.
Yaje kuva ku Isango Star, ubu akora kuri Royal FM.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!