00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umufite yitabiriye ‘Paris Fashion Week’ nyuma yo kuva mu Butaliyani

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Ukwakira 2022 saa 08:44
Yasuwe :

Umunyamakuru wa Isango Star, Umufite Anipha nyuma yo kumurika imideli muri Milan Fashion Week yahise yerekeza muri Paris Fashion Week aho yamuritse imyambaro ya ‘Giambattista Valli.’

Umufite asanzwe ari umunyamideli wakoranye n’ibigo bikomeye mu Rwanda akaba ari n’umunyamakuru mu kiganiro Isango na Muzika gica ku Isango Star ndetse yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Supranational Rwanda 2019.

Mu 2021 nibwo yasinyanye amasezerano y’imikoranire na sosiyete mpuzamahanga isanzwe ifasha abanyamideli ‘Elite Modeling Agency Network’.

Iyi ni na yo yamufashije kwitabira ibitaramo byo kumurika imideli bikomeye birimo Milan Fashion Week aherukamo na Paris Fashion Week uyu munsi ari kubarizwamo.

Mu kiganiro na IGIHE, Umufite yavuze ko yishimiye kuba ari kwitabira ibitaramo bikomeye byo kumurika imideli kuko ari inzozi za benshi mu bakora uyu mwuga.

Ati “Buri munyamideli aba afite inzozi zo kwitabira ibitaramo bikomeye nk’ibingibi,ndashimira Imana ikomeje kubimfashamo, ndashimira kandi sosiyete iri kumfasha kuko niyo yambaye hafi.”

Ibi birori bibaye ibya gatatu Umufite yitabiriye kuva yakwinjira muri sosiyete ya ‘Elite Modeling Agency Network’ mu 2021 nubwo hari ibindi bikorwa bakoranye birimo gufata amafoto yo kwamamaza anyuranye.

Umufite asanzwe ari umunyamakuru wa Isango star mu kiganiro Isango na muzika
Umufite yamuritse imyenda ya ‘Giambattista Valli’
Umufite ukubutse muri ‘Milan Fashion Week’, yitabiriye ‘Paris Fashion Week’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .