Akari ku mutima wa Kwizera Elie Fatty wari wafunzwe akurikiranyweho gusambanya umwangavu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Nyakanga 2020 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Ku wa 14 Werurwe 2019 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahanaguyeho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure umunyamakuru Elie Kwizera uzwi cyane nka Fatty rutegeka ko ahita arekurwa nyuma y’amezi ane yari amaze afunze.

Kwizera Elie Fatty ni umugabo wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru w’imikino. Yatangiye itangazamakuru mu 2010, aho yanyuze kuri Radio Authentic, Lemigo Tv yaje guhinduka Royal Tv. Muri iyi minsi ari gukora kuri shene ya Youtube yitwa Real Talk aho avuga amakuru atandukanye.

Uyu mugabo wari utarigera na rimwe avuga kuri iki kibazo, mu kiganiro cyihariye na IGIHE yahishuye ko ari ibintu bigoye gusobanura ibyamubayeho ariko ashimira Imana yabimunyujijemo bikarangira amahoro.

Yagize ati “Byari bigoye kuri njye wari utarigera nkora inkuru y’urubanza nkaza kwisanga nitabye mu gihe nshinjwa, byambayeho mbona baraje baramfashe ngo ndakekwa.”

Fatty yavuze ko yatunguwe no kwisanga afashwe akurikiranyweho gusambanya umwana utagejeje imyaka y’ubukure.

Ati “Ndashimira Imana ndetse n’ubutabera bw’u Rwanda ko nyuma yo kuburana basanze ndi umwere barandekura. Nagombaga gutegereza ngo ndebe aho bigana ariko nari gutegereza mfunze icyiza ni uko basanze ndi umwere.”

Uyu munyamakuru avuga ko gufungwa kwe kwari kwihishwe inyuma n’abatari bishimiye ubuzima abayemo nk’umuntu wari uzwi.

Akomeza ati “Ibyo dukora bituma tugira abakunzi ariko uko baza ni nako abanzi nabo baza.”

Yemeza ko ari ibintu byamugizeho ingaruka by’umwihariko izina rye rikaza kwangizwa n’icyaha yari yashyizweho.

Fatty avuga ko iki kibazo cyamusanze atameranye neza n’umugore we cyane ko bari bamaze igihe batandukanye.

Ati “Nari maze iminsi ntandukanye n’umufasha wanjye, igikuba cyaracitse mu rugo birabagora kubyumva. Mu gihe bari bakimara kubyumva bikubitana n’ibyo noneho biba bibi kurutaho. Icyakora uko bagendaga bansura nanjye mbasobanurira bagiye babasha kunyumva kandi icyiza ni uko byarangiye babonye ko narenganaga.”

Kwizera Elie Fatty avuga ko nyuma yo kurekurwa yahisemo kubanza kujya kuruhuka kugira ngo yongere asubize ubwenge ku gihe kugeza ubwo yaje gufata icyemezo cyo kongera gusubira mu kazi k’itangazamakuru.

Uyu munyamakuru wamenyekanye cyane akora siporo, ubu ari gukora kuri shene ya Youtube yitwa Real Talk.

Fatty yavuze ko yiteguye gusubira mu mwuga w’itangazamakuru nyuma yo kuruhuka mu mutwe no gusubiza ubwenge ku gihe nyuma y’ibizazane yari amaze igihe anyuzemo.

Yashimiye bikomeye buri muntu wese wamubaye hafi mu bihe bibi yanyuzemo mu minsi ishize.

Ikiganiro n’umunyamakuru Kwizera Elie Fatty

Umunyamakuru w'imikino Kwizera Elie Fatty yavuze uko aherutse gufungwa akurikiranyweho gusambanya umwana utagejeje imyaka y'ubukure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .