Tariki 19 Mata nibwo Kayigamba yafashe indege iva i Sydney aho asanzwe atuye yerekeza muri Leta ya Victoria mu Mujyi wa Melbourne, aho umukunzi we aba.
Uru rugendo rw’isaha n’iminota 45 mu ndege, Kayigamba yarukoze afite gahunda yo kwambika impeta umukunzi we bemeranyije no kubana.
Mu mafoto IGIHE yabashije kubona, Kayigamba yagiye gusaba umukunzi we ko bazabana, aherekejwe n’inshuti ze zirimo umuhanzi Umutare Gaby.
Kayigamba Theophane ni umwe mu banyamakuru b’imikino bubatse izina mu Rwanda. Yavuye i Kigali mu 2018. Umukunzi we Hirwa Divine amaze muri Australia imyaka 15.
Uyu munyamakuru yamenyekanye mu bitangazamakuru nka City Radio, Contact FM, Radio1 na TV1.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!