Kuri uyu wa 24 Ukuboza 2024, mu Murenge wa Jabana niho Kalex yasezeraniye n’umugore we Angelique Uwayezu bitegura kurushinga.
Nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire ku batumiwe muri ubu bukwe, zihamya ko ubu bukwe buzaba ku wa 5 Mutarama 2025.
Kuri uwo munsi saa tatu za mu gitondo hazaba umuhango gusaba no gukwa uzabera mu Karere ka Nyanza mu Rukali, mu gihe saa munani azahasezeranira imbere y’Imana, hanyuma abatumiwe babe ari na ho bakirirwa.
Kalex umaze kumenyekana mu kiganiro Isango na Muzika ndetse na Sunday Night ni umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bagezweho muri iyi minsi.
Uyu musore uretse kuba akora ku Isango Star, yamenyekanye cyane kuri radio Huguka ari naho yamamariye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!