00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Kabagire Christelle yagizwe "Brand Ambassador" w’amavuta ya Bio-Oil

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 August 2022 saa 07:31
Yasuwe :

Umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, Kabagire Christelle, yagizwe Brand Ambassador w’amavuta yitwa Bio-Oil, arinda uruhu kugira amaribori akanarukuraho inkovu.

Uyu munyamakuru usanzwe ukora ibiganiro byibanda ku myidagaduro cyane cyane ’Fashion’ yatangajwe nka Brand Ambassador wa Bio-Oil mu isangira ryateguwe na Kipharma, isanzwe icuruza aya mavuta mu Rwanda.

Kabagire yagizwe Brand Ambassador w’aya mavuta ya Bio-Oil akorerwa muri Afurika y’Epfo, nyuma y’uko agaragaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yamurinze kugira amaribori igihe yari atwite.

Giancarlo Davite uri mu bashinze Kipharma, yavuze ko biteze ko Kabagire azatanga umusanzu we mu kumenyekanisha aya mavuta, cyane ko na se ari umuntu waharaniye iterambere rya Kipharma, yamaze igihe kinini akorera.

Ati "Twishimiye kwakira Christelle mu muryango mugari wa KIPHARMA. Ni umukobwa wa Alexis Kabagire wabaye umukozi wa KIPHARMA imyaka myinshi. Twongeye guha ikaze Christelle n’umuryango we."

Aganira na IGIHE, Kabagire yemeje ko aya mavuta ya Bio Oil yamufashije cyane ubwo yari atwite mu bijyanye no kumurinda kuzana amaribori ku nda.

Yavuze ko nyuma y’aho aboneye akamaro k’ayo mavuta, yahise abishyira ahagaragara biba imbarutso yo gutuma KIPHARMA imubenguka, imugira Brand Ambassador wayo.

Yagize ati "Ni meza cyane kuko ntwita ni yo nakoreshaga, andinda kuzana amaribori kandi na nyuma yo kubyara nakomeje kuyisiga, sinigera nzana amaribori mu gihe muzi ko abagore iyo batwite bazana amaribori ku nda."

Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa ry’amavuta ya Bio-Oil, Uwitonze Regine, yahamirije IGIHE ko bahisemo gukorana na Kabagire nyuma yo kubona ko yashimye ayo mavuta.

Yagize ati "Naje kumukurikirana mbona ari kwamamaza Bio-Oil, agaragaza uburyo ari amavuta meza yamurinze kuzana amaribori, duhitamo kumugira Brand Ambassador kugira ngo ayamamaze."

Bio-Oil ni amavuta akorwa n’uruganda Union Swiss rwo muri Afurika y’Epfo, akoreshwa n’umuntu ushaka kugabanya uburyo inkovu n’amaribori bigaragara no gukuraho ibibara mu maso, ndetse umuntu ashobora kuyisiga bisanzwe.

Uyasiga ahantu ukeneye ko haba impinduka, ugasiga uhibanda [massage] kabiri ku munsi, ukabikora nibura mu mezi atatu.

Ku mugore utwite ushaka ko amaribori atagaragara, atangira kuyisiga mu gihembwe cya kabiri.

Aya mavuta ari mu mapaki atandukanye arimo iya mililitiro 25, mililitiro 60 na mililitiro 125.

Igerageza ku ikoreshwa ry’ayo mavuta ryakozwe mu 2010 ryerekanye ko 92% by’abayakoresheje, bagaragaje impinduka z’uburyo inkovu zigaragara mu byumweru umunani.

Amaribori mu byumweru umunani yari amaze guhinduka 100%, naho 93% bari bafite amabara ku ruhu bagaragaje impinduka mu byumweru bitandatu.

Aya mavuta agabanyije mu byiciro bitatu birimo Bio-Oil skin care oil akoreshwa mu gukuraho amaribori, inkovu ndetse n’amabara yo ku mubiri, Bio-Oil Skin Gel akoreshwa n’abafite uruhu rukanyaraye na Bio-Oil Body Lotion.

Uwitonze Regine ushinzwe iyamamazabikorwa ry'amavuta ya Bio-Oil yeretse abitabiriye iki gikorwa ubwiza bwayo
Amavuta ya Bio-Oil aboneka mu bwoko butatu
Giancarlo Davite uri mu bashinze Kipharma yavuze ko biteze ko Kabagire azatanga umusanzu we mu kumenyekanisha Bio-Oil
Umunyamakuru Kabagire Christelle yagizwe “Brand Ambassador” w’amavuta ya Bio-Oil
Christelle Kabagire yakiriwe mu muryango mugari wa KIPHARMA
KIPHARMA yateguye ibi birori mu rwego rwo gusabana n'abari mu rwego rw'imyidagaduro mu Rwanda
Bafashe ifoto y'urwibutso
Uyu muhango witabiriwe n'ibindi byamamare birimo Bianca ukorera Isibo TV n'umuririmbyi Aline Gahongayire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .