00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Guterman yafunguwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 September 2022 saa 09:37
Yasuwe :

Umunyamakuru Bujyakera Jean Paul wamenyekanye nka Guterman yarekuwe, nyuma y’amasaha atawe muri yombi akurikiranyweho kwaka icyo kunywa mu kabari akananirwa kwishyura, no gukubita uwamwishyuzaga.

Amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko uyu munyamakuru yarekuwe ku wa 22 Nzeri 2022 nyuma y’amasaha atari make afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.

Guterman yatawe muri yombi ku wa 21 Nzeri 2022, ubwo yajyaga mu kabari gaherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri II, Umudugudu wa Rebero, akaka ibyo kunywa bitandukanye nyuma ntiyishyure, hanyuma aza no gukubita uwamwishyuzaga.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko dosiye y’uyu musore yari yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, ari nabwo bwafashe icyemezo cyo kumurekura nyuma yo kumvikana n’uwo yari yakoreye icyaha, no gukemura ikibazo bagiranye.

Kuva ku mugoroba wo ku wa 22 Nzeri 2022, uyu munyamakuru yakwirakwizaga ubutumwa agaragaza ko yamaze gusohoka muri kasho, ashimira abamubaye hafi.

Umunyamakuru Guterman yafunguwe nyuma y'umunsi umwe atawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .