00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Cyuzuzo yambitswe impeta n’umusore bagiye kurushinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ukuboza 2021 saa 08:36
Yasuwe :

Cyuzuzo Jeanne d’Arc ukora kuri Kiss FM n’ikiganiro ‘Ishya’ gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, Cyuzuzo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasangije abamukurikira amafoto y’umuhango yambikiwemo impeta.

Ni amafoto yakurikije amagambo ashimira Thierry Eric Niyigaba bamaze igihe bakundana ndetse banatangiye urugendo rwo kurushinga.

Ati “Dutangiye urugendo ruganisha ku kubana akaramata, ndagukunda Jaanu (akazina akunze kumuhimba), warakoze guha agaciro amarangamutima yanjye kuva ku munsi wa mbere.”

Benshi mu bakurikira uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga biganjemo abanyamakuru n’abafite aho bahuriye n’imyidagaduro, bahise bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya rw’ubuzima atangiye.

Cyuzuzo na Niyigaba bamaze igihe bakundana ariko urukundo rwabo barugize ibanga.

Mu 2014, Cyuzuzo 2014 yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza mu itangazamakuru, nyuma anahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master’s Degree] mu bijyanye n’Imibanire mpuzamahanga.

Amaze imyaka itari mike mu itangazamakuru, yakoreye Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y’uko yerekeza kuri KISS FM.

Niyigaba yateye ivi asaba Cyuzuzo ko yamubera umugore
Akimara kwambara impeta, yikije umutima ahobera umukunzi we amushimira intambwe ashyize ku rugendo rw'urukundo rwabo
Niyigaba ati "Ndagutsindiye cyuzuzo cyanjye!"
Bahise bafata udufoto tw'urwibutso rw'uyu munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .