00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Cyuzuzo yakoze ubukwe (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Ugushyingo 2022 saa 08:03
Yasuwe :

Umunyamakuru wa Kiss FM, Cyuzuzo Jeanne d’Arc unamenyerewe mu Kiganiro ‘Ishya’ gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, yakoze ubukwe na Thierry Eric Niyigaba.

Ni ibirori byabaye ku wa 12 Ugushyingo 2022, nyuma y’amezi 11 yambitswe impeta y’urukundo; ni nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’amategeko yabaye mu minsi ishize.

Ubukwe bwa Cyuzuzo bwatangiriye mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux. Nyuma y’uyu muhango ibirori byahise bikomereza ku i Rebero ahabereye gusangira kw’abatumiwe.

Ku wa 5 Ukuboza 2021, ni bwo Thierry Eric Niyigaba yambitse impeta Cyuzuzo mu gihe ku wa 5 Ugushyingo 2022, yasabye akanakwa.

Cyuzuzo amaze imyaka itari mike mu itangazamakuru aho yakoreye ibitangazamakuru birimo Radio 10 yamazeho imyaka itatu, kuva mu 2012 kugeza 2015, ahava yerekeza ku Isango Star, akomereza kuri Royal FM mu 2016 none ubu akorera Kiss FM.

Afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza “Masters” mu bya International Relations.

Cyuzuzo n'umugabo we bagendaga mu modoka iri mu zigezweho muri Kigali
Ugusezerana imbere y'Imana kwa Cyuzuzo kwitabiriwe n'abantu batari benshi cyane
Cyuzuzo n'umugabo we bumva inyigisho mu rusengero
Cyuzuzo amaze gusezerana n'umugabo we
Nyuma yo gusezerana imbere y'Imana Cyuzuzo n'umugabo we bafatanye ifoto y'urwibutso n'abapadiri babasezeranyije
Ni uku Cyuzuzo yinjiye aho bakiriye abatumirwa
Cyuzuzo n'umugabo we imbere y'imbaga y'ababatahiye ubukwe
Buratashye! Cyuzuzo n'umugabo we bafashe agafoto k'urwibutso
Big Rachel n'itsinda baririmbana nibo basusurukije ubukwe bwa Cyuzuzo
Inshuti za Cyuzuzo ziganjemo abanyamakuru bakorana bari babukereye
Aissa Cyiza wari watahanye ubukwe n'umukobwa we, na Michèle Iradukunda bafatana ifoto n'abageni
Kate Gustave niwe wayoboye ubukwe bwa Cyuzuzo
Rusine, Sandrine Isheja na Jado Max bakorana na Cyuzuzo bafatanye ifoto y'urwibutso n'abageni
Imyenda bahawe yanditseho amazina yabo
Abageni bahawe impano y'imyenda ya FC Barcelone
Kirenga Saphina uzwi muri sinema nyarwanda yari yizihiwe ku bw'inshuti ye ikoze ubukwe
Bahafatiye agafoto k'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .