Ni ibirori byabaye mu Cyumweru cyashize ariko kuri uyu wa Mbere nibwo amakuru ajyanye nabyo yagiye hanze.
Christelle Kabagire ni we wasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye n’umukunzi we nyuma yo kumwambika impeta y’urukundo.
Kabagire n’uyu mugabo basanzwe bafitanye umwana w’umukobwa wavutse ku wa 23 Nyakanga 2021.
Kabagire mbere yo kuba umunyamakuru kuri RBA yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imideli ari umwe mu bayimurika.
Muri Mutarama yasinye amasezerano na kompanyi ya ‘Afroturk’ nka Ambasaderi wa ‘Moni Baby Diapers’ zikorwa n’uru ruganda rufite inkomoko muri Turikiya ariko rufite ishami mu Rwanda.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!