Umunyamakuru wa Flash FM yatewe n’itsinda ry’abajura riramukomeretsa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Mata 2021 saa 12:44
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Flash FM na Flash TV witwa Sengabo Jean Bosco benshi bazi nka Bosqizo cyangwa Fatakumavuta nk’uko akunze kwiyita, yatewe n’abajura batatu baramukomeretsa.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa saba z’ijoro nibwo abajura binjiye iwe mu rugo ruherereye mu Karere ka Gasabo ku Kimihurura.

Nyuma yo kumva abantu binjiye, uyu mugabo ngo yabyutse atangira guhangana nabo. Ngo barwanaga basimbuka igipangu bageze hanze banga kugenda bategereza ko asubira mu nzu hanyuma bakongera kwinjira iwe.

Nawe yanze kujya kuryama atizeye ko abirukanye yiyemeza no kubakurikirana hanze. Agikingura igipangu yasanze bamwiteguye bahita bongera barasakirana.

Ati “Imirwano yabereye hanze nibwo umwe yankubise ibuye mu mutwe bahita biruka, nanjye mu kwihangana nafashemo umwe ndamukomeza bihuza n’uko irondo ryahise ritabara tumushyikiriza inzego zishinzwe umutekano.”

Uyu mugabo yavuze ko amakuru amaze kubona ari uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rushobora guta muri yombi abasigaye kuko uwafashwe kugeza ubu amakuru yatanze atanga icyizere.

Iryo buye yatewe ryamukomerekeje bikomeye ku mutwe, ku buryo yagiye kwa muganga bakamudoda.

Uyu mujura wafashwe acumbikiwe kuri RIB ku Kimihurura.

Umunyamakuru Bosqizo yatewe n’itsinda ry’abajura riramukoretsa
Uyu munyamakuru yavuze ko ubu ameze neza nubwo akiri kwivuza
Uyu mugabo yakomerekejwe bikomeye bisaba ko abaganga bamudoda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .