Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022, nibwo Niyobuhungiro yasabye Abayezu ko yazamubera umugore bakabana akaramata.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko aba bombi bari bamaze igihe kitari gito mu rukundo ariko barabigize ibanga, usibye inshuti n’imiryango ya hafi yari ibizi kandi ko ubukwe bwabo buri hafi.
Uyu musore wambitse Abayezu impeta bivugwa ko ari umucuruzi.
Abayezu ni umwe mu banyamakuru b’igitsinagore bazwi kandi babimazemo igihe kinini.
Yatangiye akora ku Isango Star nyuma yerekeza kuri Radio/TV 10 mu minsi ishize nibwo yagiye kuri RBA akora mu kiganiro cy’imyidagaduro, Amahumbezi n’izindi porogaramu.





Amafoto: robert_creatorr
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!