Umunyamahirwe uzahiga abandi mu kubyina indirimbo nshya ya Nsengiyumva François yashyiriweho ibihembo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Kamena 2020 saa 12:41
Yasuwe :
0 0

The Boss Papa ya Alain Muku ireberera inyungu z’umuhanzi Nsengiyumva François yateguye irushanwa ku muntu uzahiga abandi mu kubyina indirimbo y’uyu muhanzi nshya yise ‘Isubireho’.

Ni mu irushanwa ryiswe #IsubirehoChallenge rizabera ku mbuga nkoranyambaga aho abakunzi b’uyu mugabo basabwe kwifata amashusho bakayishyira ku rukuta rwabo bakabimenyesha (tag) instagram ya Nsengiyumva.

Amandine Nzasangamariya ukurikirana abahanzi babarizwa muri The Boss Papa yabwiye IGIHE ko bateguye iri rushanwa mu rwego rwo gufasha abakunzi b’uyu muhanzi mu kuba bakwikenura.

Kuri Instagram abandi basabwe kwifata video babyina nidirimbo Isubireho ya Nsengiyumva François, bagakora tag @nsengiyumva_francois_online na @amandine_250 una hashtag ya #isubirehochallenge.

Ibi byatangiye ku wa 16 Kamena 2020 birangire ku wa 16 Nyakanga 2020. Video izagira likes na comments byinshi, izahembwa US$ 150.

Mu gihe abo kuri Facebook basabwe gufata link y’indirimbo Isubireho kuri YouTube bakabisangiza inshuti zabo. Batanu ba mbere bazahembwa Us $30 buri wese.

Isubireho ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kamena 2020, irimo ubutumwa bukebura abakobwa cyangwa se abahungu bishora mu ngeso mbi cyane cyane iz’ubusambanyi.

Ishushanya umukobwa uba warananiye iwabo akajya ararana n’abasore mu ma hoteli, kugeza aho bamufashe ku ngufu bakamukoresha imibonano mpuzabitsina barenze umwe.

Mu gitero cyayo cya mbere, Nsengiyumva araririmba ati “Mukamana ubwo aragiye saa munani na nijoro ntatinya ashaka amafaranga. Kukinyonga ni ijana, kudingisa ni bitanu Mukamana urananiranye ngaho isubireho.”

Iyi ndirimbo yayihimbye ashaka gukebura abakobwa bakora umwuga w’uburaya. Iyi ndirimbo ni iya karindwi mu zo uyu muhanzi amaze gushyira hanze. Ije ikurikira iyo yamenyekanyemo cyane yitwa ‘Mariya Jeannne’ yanatumye bamwita Igisupusupu, ‘Rwagitima’ n’izindi.

Bitandukanye n’izindi ndirimbo yagiye akora, Nsengiyumva muri iyi ndirimbo nshya agaragara yambaye imikufi itandukanye yanahinduye umweru imisatsi ye.

Nsengiyumva w’imyaka 41 y’amavuko yize gucuranga umuduri mu 1999 ubwo yari afite imyaka 20 mu gihe cy’amezi atanu. Yize amashuri abanza gusa, ubu afite abana babiri.

Reba iyi ndirimbo nshya ya Nsengiyumva wamenyekanye nka Igisupusupu

Nsengiyumva aherutse gushyira hanze indirimbo ikebura abakobwa bicuruza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .