00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyabigwi Vasti Jackson yasusurukije abitabiriye iserukiramuco ‘Africa in Colors’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 July 2022 saa 07:13
Yasuwe :

Mu gitaramo cyo guha ikaze abitabiriye iserukiramuco ‘Africa in Colors’ no gusabana n’abafana, umunyabigwi Vasti Jackson yasusurukije Abanyakigali bari bataramiye muri ONOMO Hotel.

Iserukiramuco ‘Africa in colors’ riri kubera mu Rwanda kuva ku wa 30 Kamena 2022 rikazarangira ku wa 3 Nyakanga 2022.

Iki gitaramo cyagaragayemo abahanzi barimo Angel Mutoni, Soul T,Win Lo’o, Vasti Jackson n’abandi.

Vasti Jackson w’imyaka 61 yavutse tariki 20 Ukwakira 1959. Yabaye icyamamare mu muziki wa Blues, ndetse ku nshuro ya 59 hatangwa ibihembo bya Grammy Awards, Album ye ‘The Soul of Jimmie Rodgers’ yatsindiye igihembo mu cyiciro cya ‘the Best Traditional Blues Album’

Uyu mugabo wize umuziki muri Jackson State University, mu 2000 yakoze kuri Album Hoochie man ya Bobby Rush yahataniye igihembo cya Grammy Awards mu 2002.

Mu rugendo rwe rwa muzika yakoze album esheshatu zirimo Vas-tie Jackson yakoze mu 1996, No Borders to the Blues yakoze mu 2003, Bourbon Street Blues: Live in Nashville yakoze mu 2007, Stimulus Man yakoze mu 2010, New Orleans Rhythm Soul Blues yakoze mu 2013 na The Soul of Jimmie Rodgers yakoze mu 2016.

Ubwo aheruka mu Rwanda mu 2020 yakoranye indirimbo ‘Rwandaful’ n’abiga umuziki mu ishuri ry’umuziki riherereye i Muhanga.

Iki gitaramo cyabimburiye ikigomba kugaragaramo umuraperi La Fouine kuri uyu wa 2 Nyakanga 2022.

Uretse ibikorwa binyuranye biteganyijwe kuri uyu wa 2 Nyakanga 2022, hitezwe igitaramo gikomeye kibera muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali aharirimba abahanzi barimo La Fouine, Riderman, Afrique, Chris Hat na Angel Mutoni.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 7 Frw ku bari kugura amatike mbere, ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Tariki 3 Nyakanga 2022 byitezwe ko aribwo iserukiramuco ‘Africa in Colors’ rizasozwa nyuma y’igitaramo kizahuza abahanzi barimo Magic System, Ariel Wayz, Kenny Sol, Okkama, Chris Eazy n’abandi.

Umuyobozi wa ONOMO Hotel i Kigali afata agafoto k'urwibutso
Umuhanzi Soul T nawe yashimishije abitabiriye iki gitaramo
Umuziki wa Live uraryoha, aha yari yiyemeje kuwubyina kakahava
Angel Mutoni yageze aho asanga Soul T ku rubyiniro
Angel Mutoni uzwiho ubuhanga mu muziki wa Live yashimishije abakunzi be
Umunyabigwi Vasti Jackson ni uku yahingutse ku rubyiniro
Vasti Jackson ni umuhanga mu gucuranga umurya wa gitari
Yanyuzagamo akabaza abafana ati "Mwanyuzwe?"
Byari ibirori muri Onomo Hotel Kigali
Vasti Jackson ari i Kigali ku butumire bw'iserukiramuco Africa in colors
Nyuma yo kuryoherwa n'umuziki byabaye ngombwa ko yiyegerera umucuranzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .