Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020 muri Nigeria, aho iri rushanwa risanzwe ribera mu Mujyi wa Calabar muri Leta ya Cross River. Byari byitabiriwe n’abantu bake abandi babikurikirana bifashishije internet.
Mu bitabiriye harimo na Ben Ayade uyobora iyi Leta irushanwa riberamo n’abandi banyacyubahiro bo muri ako gace.
Abakobwa babanje kwiyerekana mu mwambaro gakondo wa buri gihugu, bakurikizaho kwiyerekana mu mwambaro wa bikini ndetse no mu makanzu maremare.
Mu bakobwa 20 habanje gutorwamo 10 ba mbere bari barimo na Uwihirwe Yasipi Casmir wari uhagarariye u Rwanda, aza kuza no muri batanu ba mbere. Muri aba batanu yari ahanganye n’umukobwa wo muri Tunisia, Namibia, Nigeria ndetse na Tanzania.
Nyuma yo kunyura imbere y’akanama nkemurampaka, Sarra Sellimi wo muri Tunisia yegukanye iri kamba mu gihe Igisonga cya Mbere cyabaye Umunya-Nigeria, Ndah Gift naho Umunya-Namibia Julita Kitwe Mbangula yabaye Igisonga cya Kabiri.
Uwihirwe Yasipi Casmir yahagurutse mu Rwanda ku wa 23 Ukuboza 2020, yitabiriye iri rushanwa ndetse yari ari mu batanga icyizere cyo kwegukana iri kamba. Si ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ry’ubwiza kuko Muvunyi Tania yerekeje muri Nigeria kuruhagararira muri Miss Africa Calabar 2019 ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya gatanu.
Yitabiriye iri rushanwa asimbuye Irebe Natacha wari wahagarariye u Rwanda mu 2018 agataha nta gihembo ahawe.
Mu 2017 nibwo, Muthoni Fiona Naringwa waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika yatahanye umwanya wa kabiri mu gihe ikamba ryahawe umukobwa wo muri Botswana witwa Gaseangwe Balopi.
Iri rushanwa ribera muri “Cross River State” imwe muri Leta zigize Nigeria, mu Mujyi wa Calabar. Mu mwaka ushize ryegukanywe na Irene Ng’endo Mukii wari uhagarariye Kenya. Umukobwa uryegukana ahabwa 35000$ (agera kuri miliyoni 34 Frw) n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ford.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!