00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Nigeria wirukanwe mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo 2024 akomeje kurikoroza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 August 2024 saa 11:30
Yasuwe :

Abantu batandukanye bakomoka muri Afurika y’Epfo bakomeje kwishobongora ku banya-Nigeria, nyuma yo gucunaguza umukobwa ukomoka muri iki gihugu wahatanaga muri Miss South Africa bikaza kurangira yikuyemo.

Chidimma Vanessa Adetshina wari mu bakobwa bahataniye Ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo uyu mwaka, yikuye mu irushanwa kubera igitutu , nyuma y’igihe kinini hari impaka muri icyo gihugu zimushinja kuba umunyamahanga, nyamara yaravukiye muri Afurika y’Epfo.

Izi mpaka zaje kurangizwa n’iperereza bivugwa ko ryakozwe rigasanga uyu mukobwa wavutse mu 2001, nyina yaribye ibyangombwa bimwerera ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo nyamara akomoka muri Mozambique, mu gihe se w’uyu mukobwa we akomoka muri Nigeria.

Ibi byatanatumye ku wa 8 Kanama Chidimma afata umwanzuro wo gusezera mu irushanwa ribura iminsi ibiri ngo ribe, gusa ahita atumirwa mu irushanwa rya Miss Universe Nigeria ndetse aza kwemera guhatana.

Nyuma yo kwinjira muri Miss Universe Nigeria, ari imbere mu majwi nabyo bikaba byakomanyije imitwe abakoresha imbuga nkoranyambaga muri ibi bihugu byombi.

Hari umwe wanditse ati “Igihe azaba atsinze azaba ari intsinzi ya Afurika y’Epfo[...] ni umwaka wacu.”

Hari undi na we waje yandika ati “Komereza aho mukobwa.’’ Arangije ashyiraho ibendera rya Afurika y’Epfo.

Hari abandi baje bavuga ko n’ubundi ahatanye n’abakobwa babi bityo kuba yayobora mu majwi bidatangaje, cyane ko afite uburanga bufite aho buhuriye na Afurika y’Epfo yavukiyemo.

Aya magambo y’Abanyafurika y’Epfo yakuruye uburakari kuri benshi bakomoka muri Nigeria, basaba kureka uyu mukobwa akabaho ubuzima bwe yishimiye.

Abandi baje baseka bagaragaza ukuntu yamaganwe none bakaba bari kwigamba ko akomoka muri iki gihugu. Hari nk’uwanditse ati “Abanyafurika y’Epfo batekereza ko bafite ububasha bwo kuganza Nigeria muri buri kimwe.”

Chidimma Vanessa Adetshina akomeje kurikoroza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .