Umunya-Nigeria Joeboy yatumiwe kuririmbira mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Mutarama 2020 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi wo muri Nigeria Joseph Akinfenwa Donus umaze kwamamara nka Joeboy agiye gutaramira muri Kigali Jazz Junction izaba mu mpera Gashyantare uyu mwaka.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 28 Gashyantare 2020. Joeboy yatowe n’abakurikira urubuga rwa Twitter rw’abakunzi ba Kigali Jazz Junction ku majwi 66.2% ahigitse Innos B wo muri RDC wakoranye indirimbo na Diamond Platnumz ndetse n’Umunya-Kenya Stella Mwangi.

Joeboy ni umwe mu bahanzi bagezweho cyane muri Afurika muri iki gihe ndetse mu banyabirori bo muri Kigali baramuzi cyane kuko indirimbo ze zidasiba gucurangwa mu tubyiniro dutandukanye yaba muri Kigali no hanze yayo. Indirimbo ze zamamaye cyane mu 2019. Aririmba cyane Afro Pop na R&B.

Uyu musore w’imyaka 22, yavutse ku wa 21 Gicurasi 1997 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, akaba ari umwanditsi n’umuririmbyi. Abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Gorilla Sauce Ent. Banku Music.

Yize muri Kaminuza ya Lagos izwi nka UNILAG aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’imicungire y’abakozi.

Joeboy yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 16. Ku myaka 17 akora indirimbo ye ya mbere yise ‘Gbeseyin’. Yasubiyemo ‘Shape of You’ ya Ed Sheeran yakirwa neza ndetse inatumbagiza izina rye ku rwego ruhambaye.

Uyu muhanzi akimara kuririmba iyi ndirimbo ya Sheeran yahise yemererwa na Mr Eazi ubufasha ndetse anamusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi ya Eazi’s "Banku" Music.

Mu ndirimbo yakoze zamenyekanye harimo ‘Baby’, ‘Beginning’, ‘All of You’ n’izindi nyinshi zatumye muri iki gihe abarirwa mu bahanzi bahagaze neza muri Nigeria. Amaze gukora album imwe yise ‘Love & Light’. Joeboy aherutse gusohoka ku rutonde rwa BBC rw’abahanzi bo kwitega mu 2020.

Joeboy agiye kuza mu Rwanda abisikana n’Umuraperi Jidenna Theodore Mobisson[Jidenna] nawe wo muri Nigeria uheruka gutaramira mu Rwanda tariki 29 Ugushyingo 2019 mu gitaramo cyitabiriwe mu buryo bukomeye cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.

Reba indirimbo "All of you" uyu muhanzi aheruka gushyira hanze

Joeboy usanzwe afashwa na Mr Eazi agiye kuririmbira mu Rwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba mu mpera za Gashyantare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza