00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Mexique yegukanye ikamba rya Miss Universe 2021

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Andrea Meza wari waserukiye Mexique mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe yambitswe ikamba mu birori byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021.

Uyu mukobwa yegukanye iri kamba ahigitse abandi 73 bahatanaga baturutse hirya no hino ku Isi, ibi birori bikaba byabereye muri Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri hotel Seminole Hard Rock.

Ibirori nk’ibi byaherukaga kuba mu 2019 kuko ibyagombaga kuba mu 2020 byasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19.

Meza aturuka mu Mujyi wa Chihuahua akaba asanzwe ari umunyamideli, agakora kandi ibijyanye no gusiga makeup. Afite impamyabushobozi mu bijyanye no gukora porugaramu za mudasobwa (software engineering), akaba ari n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’umugore.

Nyuma yo kwegukana ikamba, Meza yavuze ko yishimiye intsinzi abonye kandi ko agiye kuyikoresha atanga umusanzu we ku Isi hose.

Ati “Nejejwe no kuba ari njye watoranyijwe mu bakobwa 73 twari duhagararanye iri joro. Ni inzozi zahindutse impamo kuba nambaye iri kamba rya Miss Universe, ndacyeka ko rizamfasha kugira umusanzu ntanga mu Isi muri uyu mwaka n’ibindi bihe.”

Meza yabaye Miss Universe asimbuye Miss Zozibini Tunzi wo muri Afurika y’Epfo wabaye nyampinga wa mbere w’umwirabura wegukanye iri kamba mu 2019.

Andrea Meza waserukiye Mexique ni we wegukanye ikamba rya Miss Universe 2021
Meza yabwitswe ikamba na Miss Zozibini Tunzi wari ufite iri kamba kuva muri 2019
Meza yavuze ko yishimiye kwambikwa iri kamba kuko byahoze mu nzozi ze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .