Umunya-Kenya Irene Ng’endo wabaye Miss Africa Calabar 2019 ari mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Ukwakira 2020 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Umunya-Kenya, Irene Ng’endo Mukii, ufite ikamba rya Miss Africa Calabar 2019, yaje mu Rwanda aho yitabiriye itoranywa ry’umukobwa uzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa rizaba mu mpera z’uyu mwaka muri Nigeria.

Uyu mukobwa wageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukwakira 2020, yasangije abamukurikira amafoto y’uruhererekane, kuva ku buriri bwe, amafunguro ya mu gitondo yafashe ndetse n’andi mafoto menshi arimo n’ayo yasangiye na Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020.

Umwe mu bari kumwe n’uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko azamara igihe kirenga iminsi ine mu Rwanda, ati “Azamara igihe kinini mu Rwanda ahakorera ibikorwa bitandukanye. Kuri uyu wa Gatanu yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye ku Gisozi.”

Arongera ati “Yishimiye u Rwanda, yishimiye cyane na Miss Noamie, yavuze ko ari umukobwa utangaje ugereranyije n’ibihe bitoroshye bya COVID-19 yahuye nabyo ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.”

Igikorwa nyamukuru kimuzanye ni ugutoranya umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020.

Ni umwe bazaba bagize Akanama Nkemurampaka kagizwe na Christelle Kabagire uzwi mu mideli no mu itangazamakuru, Ange K. Umulisa wari umugore wa DJ Pius akaba n’Umushyushyarugamba mu birori bitandukanye n’Umuyobozi wa Sosiyete itegura iri rushanwa witwa Tony B. Adesina, kazicara gatoranye abakobwa 20.

Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutoranywa umukobwa uzitabira irushanwa rya Miss Africa Calabar ribera muri Nigeria, rigahuriza hamwe abakobwa batandukanye bo muri Afurika.

Biteganyijwe ko abakobwa bashaka kwitabira iri rushanwa ubusanzwe ritegurwa na sosiyete ya Safirun, bagomba kwifashisha imbuga nkoranyambaga zaryo biyandikisha.

Kimwe mu bisabwa ku mukobwa ushaka kuryitabira harimo kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 27, gutanga amafoto atatu ya kinyamwuga arimo ay’ikanzu ndende n’ayo mu mwambaro wo kogana uzwi nka bikini ndetse afite uburebure butari munsi ya metero 1,70.

Umukobwa azasabwa kandi gutanga pasiporo ye mpuzamahanga, icyemezo kigaragaza ko yarangije amashuri yisumbuye cyangwa se kaminuza bitewe n’icyo afite.

Ku wa 25 Ukwakira 2020 kuri Hotel Villa Portofino, hazatoranywa abakobwa batatu bazavamo uzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa rizabera muri Nigeria.

Gutoranya aba bakobwa bizakorwa hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Umukobwa uzahagararira u Rwanda azahabwa itike y’indege ndetse n’ibindi bizakenerwa byose muri iri rushanwa bizatangwa n’abaritegura.

Si ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwitabira iri rushanwa ry’ubwiza kuko Muvunyi Tania yerekeje muri Nigeria guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2019 ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya gatanu.

Yitabiriye iri rushanwa asimburayo Irebe Natacha wari wahagarariye u Rwanda mu 2018 agataha nta gihembo ahawe.

Bombi bajyagayo nta buryo bwabaye buzwi bwo gutoranya, ahubwo bavuganaga n’abategura irushanwa bakajyayo badahatanye nk’uko bigiye kugenda ubu.

Iri rushanwa ribera muri “Cross River State” imwe muri Leta zigize Nigeria. Mu mwaka ushize, ryegukanywe na Irene Ng’endo Mukii wari uhagarariye Kenya. Umukobwa wegukana iri rushanwa ahabwa 35000$ (agera kuri miliyoni 34 Frw) ndetse n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ford SUV.

Umunya-Kenya Irene Ng’endo Mukii wegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar 2019 ari mu Rwanda
Uyu mukobwa ni umwe mu bazaba bagize Akanama Nkemurampaka ko gutoranya umunyarwandakazi uzitabira Miss Africa Calabar 2020
Yageze mu Rwanda ahita aba inshuti na Naomie
Miss Africa Calabar 2019 yari yahuje urugwiro na Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020
Yasangije abamukurikira amafunguro yafashe mu gitondo
Iki gikorwa giteganyijwe kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .