Umunya-Indonesia w’umu-Dj yegukanye ikamba rya Miss Nation, Shema Hortense aba Igisonga cya Mbere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Ukuboza 2020 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Umukobwa w’imyaka 26 witwa Khamelia Chalid wo muri Indonesia usanzwe akora akazi ko kuvanga imiziki yegukanye ikamba rya Miss Nation 2020, mu gihe Shema Hortense wari uhagarariye u Rwanda yabaye Igisonga cya Mbere.

Khamelia Chalid wegukanye ikamba rya Miss Nation 2020, asanzwe azwi mu bitaramo bitandukanye byiganjemo umuziki wa Hip hop avanga imiziki mu Murwa Mukuru wa Indonesia, Jakarta; asanzwe ari n’Umunyamideli wabigize umwuga.

Hortense Shema wari uhagarariye u Rwanda yabaye Igisonga cya Mbere, Umunya-Iraq Yasaman Jafari w’imyaka 26 usanzwe wiga ibijyanye n’Imitekerereze, akaba umunyamideli n’umusemuzi we yabaye Igisonga cya Kabiri.

Umunya-Kenya Vivian Kendi w’imyaka 22 yabaye Igisonga cya Gatatu mu gihe, Umunya-Ethiopia Kalkidan Bantayehu w’imyaka 23 yabaye Igisonga cya Kane, Umunya-Zambia yegukanye igihembo cya #StayU Award cyangwa se ikamba ry’umukobwa waharaniye kugira umwimerere we ku mubiri.

Hortense Shema w’imyaka 20 wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa rya Miss Nation ubusanzwe ribera mu Mujyi wa Dubaï, ariko ubu ryabereye kuri internet afite intego yo kumenyekanisha urwa Gasabo yifashishije filime.

Uyu mukobwa yavuze ko yashimiye Abanyarwanda bamushyigikiye, akabasha kwegukana ikamba ry’Igisonga cya Mbere.

Yavuze ko nta byinshi aramenya nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri muri iri rushanwa ariko nabimenya azabitangaza.

Shema aheruka kubwira IGIHE ko umushinga afite ari uwo gushyira imbere kumenyekanisha igihugu yifashishije filime, kuko abenshi bafite isura mbi y’uko u Rwanda rumeze bitewe n’amateka rwanyuzemo.

Ati “Nshaka guharanira gushyira amateka meza n’umuco Nyarwanda mu ruganda rwa sinema bikajya bikinwa. Hakifashishwa n’abamurika imideli mu bindi bigamije kumenyekanisha igihugu. Hari ibihugu byinshi tuzi amateka yabyo ndetse n’umuco kuko babinyujije muri izo filime ndetse n’amafoto maze Isi yose ikabimenya kandi ikabyigiraho.”

“Njya nsoma ibitabo by’u Rwanda rwa kera nkumva ni inkuru zigisha, zishimishije, ziryoshye zikwiye kumenyekana ku Isi hose maze ibihugu bikamenya u Rwanda kuko rimwe na rimwe bajya batwitiranya kubera amateka mabi twagize gusa ntabwo ari byo kuko bituruka ku kuba filime za Jenoside arizo zageze kure hanze y’igihugu. Gusa hari ibindi byiza biranga Abanyarwanda utanasanga ahandi tugomba kubwira Isi.”

Shema asanzwe ari umwanditsi w’inkuru zitandukanye ariko yabikoraga yishimisha. Uyu mukobwa wiyumvamo gukina filime ndetse akabikunda, yavugaga ko gutsinda kwe bizamuha amahirwe yo gushyira mu bikorwa umushinga we.

Ati “Umuntu ukurikirana amateka n’umuco w’Abanyafurika asanga hari byinshi by’ubuhanga atari azi kandi byafasha buri wese ubimenye, rero icyo gukora n’ubundi kiri mu mishinga yanjye yose ikubiye mu gushyira ayo mateka yose muri filime bikamenyekana ku Isi hose. Ikindi ni ukugaragaza ubwiza Abanyafurika dufite kandi ko ari twe tugomba kubushimagiza, kubukunda no kubusigasira mu gihe duhuye n’irondaruhu.”

Shema Hortense ni ubwa mbere yitabiriye amarushanwa y’ubwiza yaba ayo mu Rwanda nayo hanze yarwo.

Uyu mukobwa yari ahanganye n’abandi bakobwa 22. Iri rushanwa ryatangiye ku wa 25 Ugushyingo ryasojwe kuri uyu wa 24 Ukuboza 2020.

Iri rushanwa ryatangijwe mu 2016, rihuza abakobwa bo mu bihugu bitandukanye ku Isi yose. Ryatangijwe mu bukangurambaga bwa #StayU cyangwa mu Kinyarwanda ‘Komeza kuba wowe’; bwashishikarizaga abakobwa gukomeza kugira uruhu rw’umwimerere n’ubwiza bwabo karemano aho kwibagisha no kuruhindura.

Abakobwa bahurira muri iri rushanwa buri wese yerekana indangagaciro z’iwabo n’umuco w’igihugu cye.

Umwaka ushize ryegukanywe na Olla Sidi wo muri Sudani. Icyo gihe iri rushanwa ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Dubai ku wa 31 Ukuboza 2019.

Umunya-Indonesia w’umu-Dj, Khamelia Chalid, yegukanye ikamba rya Miss Nation 2020-2021
Shema Hortense wabaye Igisonga cya Mbere muri iri rushanwa avuga ko ashaka kumenyekanisha u Rwanda yifashishije filime
Shema Hortense yari ahanganye n'abakobwa 22 bo mu bihugu bitandukanye
Shema w'imyaka 20 ni ubwa mbere yitabiriye mu marushanwa y'ubwiza
Shema yashimiye Abanyarwanda bamushyigikiye mu irushanwa rya Miss Nation

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .