Ni indirimbo uyu mugabo yise “I Love Rwanda” cyangwa se “Nkunda u Rwanda” mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Yabwiye IGIHE ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo yakigize ubwo yasuraga u Rwanda mu 2019, akabona ari igihugu gifite ubwiza budasanzwe kandi akumva yakimenyekanisha nk’icy’imisozi 1000.
Ati “Igitekerezo cyo kwandika iyi mdirimbo nakigize ubwo nifuzaga kwandika umuvugo uvuga ku byiza by’ u Rwanda, birimo isuku utasanga ahandi, urugwiro rw’Abanyarwanda, indyo Nyarwanda hamwe n’imiterere y’u Rwanda muri rusange. Ibi byose nabibonye ubwo nasuraga u Rwanda bwa mbere mu 2019.”
Yakomeje ati “Nyuma yo kwandika umuvugo wanjye nawusomeye zimwe mu nshuti zanjye za hafi, zirawukunda rwose, hari n’umwari umwe muri zo wambwiye ati ‘uyu muvugo ni mwiza Perezida w’u Rwanda awumvise yawukunda!’ Nsubiye iwacu ubwo nageze muri studio yanjye itunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi, ni bwo nungutse ikindi gitekerezo cyo gufata umuvugo wanjye nkawuhinduramo indirimbo.”
Yavuze ko yagenze ahantu hatandukanye ariko agashimishwa n’u Rwanda, yemeza ko hari byinshi yarubonyemo byamwibukije ubuzima bwe bwo mu bwana ubwo yabaga muri Barbados aho yavukiye, akahakurira mbere yo kwerekeza muri Canada aho aba ubu.
Nigel Gill yavukiye muri Barbados, nyuma akuze yerekeza muri Canada aho yakomereje ubuzima. Yakoze imyaka 25 ku Kibuga cy’Indege cya Pearson muri Canada aho yari mu bashinzwe gutanga amavuta y’indege.
Mu buzima busanzwe akiri muto muri Barbados yakundaga gukina umukino wa Tennis na Cricket. Mu 2009 yapfushije umugore we, kugeza n’ubu ntabwo arongera gushaka.
Mbere yo gusura u Rwanda, yabanje gutura mu Bwongereza, mu Budage, Jamaica, Cuba, St Vincent Taiwan, Hong Kong, Thailand, Vietnam, Cambodia no muri Kenya.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!